Umunyamerika witwa Theologian Ilia Delio uzwiho ubunarariboye mu bijyanye na siyansi ndetse n’iby’amadini yatangaje ko hagiye gukorwa amarobo azajya yifashishwa mu gikorwa cy’ibwiriza butumwa muri Kiriziya Gaturika.

Hakozwe ama robot y’abapadiri agiye kujya yigisha ubutumwa bwiza muri Kiriziya Gaturika

Umunyamerika kuri ubu ubarizwa muri Leta ya Washington ho muri Leta zunzu Ubumwe z’Amerika yatangaje ko bagiye gushyiraho amarobo azajya yifashishwa mu bijyanye n’ibwiriza butumwa mu idini rya Gaturika.

Ngo izi robo ntizije gukuraho akazi k’abapadiri basanzwe ahubwo ngo zije kunganira abari bariho aho zizajya zibafasha mu gihe bageze muzabukuru ngo dore ko abapadiri benshi muriki gihe bari kujya basaza ugasanga kubona ababasimbura biragoranye cyangwa ugasanga kuzana abandi bo mu bindi bihugu bizajya bibagore kubera ikibazo cy’indimi z’uturere boherejwemo.

Ngo ikindi izi robo zabanjwe gukoreshwa isuzuma mu gihugu cya Japan mu gihe kingana n’umwaka mu rwego rwo kugirango barebe ko zizajya zikora neza akazi kazo.

Ikindi ngo izi robo zizagaganya bimwe mu bibazo birimo abapadiri bafatirwa mu cyuho cy’ubusambanyi ngo kuko zizajya zibatamaza.

Hakozwe ama robot y’abapadiri agiye kujya yigisha ubutumwa bwiza muri Kiriziya Gaturika

Ikindi ngo zino robo zifite ubuhanga bidasanzwe [artificial intelligence robot] ngo kuko mbere yuko zitozwa zizajya zibanza zijyanwe kwigisha ibijyanye n’ ubu [Buddhist] muri Kyoto ho muri Japan.

Ntibatangaje igihe nyacyo izi robo zizatangira gukorera akazi kazo muri Kiriziya Gaturika, gusa babwiye abantu ko mu gihe zizatangira gukoreshwa bazamenya amakuru.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU