Beyoncé Giselle Knowles-Carter benshi bazi ku izina rya Beyonce Knowless ni umuririmbyikazi ukomeye, akaba umwanditsi ndetse n’umukinnyi w’amafilime, si ibyo gusa kandi kuko Beyonce ni umwe mu bakobwa bubashywe cyane ku isi ya rurema.

Ibyo wamenya kuri Beyonce Knowless wujuje imyaka 38

Beyonce yavutse tariki ya 4 Nzeli muwi 1981, avukira I Houston ho muri Texas, avuka ku babyeyi bitwa  Celestine “Tina” Knowles na  Mathew Knowles, akaba avukana n’umukobwa witwa Solange Knowles.

None, Beyonce yujuje imyaka 38 ishize abonye izuba. Umugabo we Jay Z ndetse n’inshuti z’uyu muryango bateguye ibirori by’akataraboneka maze bishimira isabukuru y’uyu muhanzikazi w’umunyabigwi.

Ibyo wamenya kuri Beyonce Knowless wujuje imyaka 38 yujuje imyaka 38 Ibyo wamenya kuri Beyonce Knowless wujuje imyaka 38

Beyonce yashakanye na Jay Z mu mwaka wa 2008, bibaruka imfura yabo ‘Blue Ivy Carter’ kuya 7 Mutarama 2012. Ni mu gihe mu mwaka wa 2017 bibarutse impanga ebyiri arizo Sir Carter ndetse na Rumi Carter.

Mu minsi ishize, uyu muhanzikazi yasohoye indirimbo yitwa ‘Mood 4 Eva’ , maze aririmbamo amagambo yatumye benshi bacyeka ko Jay Z yaba afite inkomoka mu Rwanda. Mu gice cya gatatu cy’iyo ndirimbo Beyonce yagize ati “My baby father, bloodline Rwanda.”

Touchrwanda twabateguriye icyegeranyo cy’ibintu bitanu by’ingenzi wamenya kuri Beyonce Knowless:

Beyonce akunda kwambara imipira iciriritse

Bizwi ko abahanzi bari mu bantu bambara imyambaro ihenze cyane ku isi, gusa ku ruhande rwa Beyonce we siko bimeze kuko ngo akenshi akunda kwiyambarira imipira iciriritse.

Beyonce agira ibibazo iyo yiteye Imibavu

Beyonce ni umwe mu bantu bagira ibibazo mu mubiri wabo igihe biteye imibavu ihumura cyane, uyu muhanzikazi ngo ntago ajya yambara ibintu birimo imibavu(Perfume),  gusa  afite inganda ziyikora.

Beyonce burya ngo ntakunda kwitera imibavu ihumura cyane
Beyonce burya ngo ntakunda kwitera imibavu ihumura cyane

Impano ya Beyonce yagaragaye akiri umwana

Ni kenshi usanga abahanzi baba baratangiye kuririmba bakiri abana bato cyane, ku ruhande rw’umuhanzikazi Beyonce nawe yatangiye kuririmba akiri umwana muto cyane, ndetse ngo abantu bakundaga ijwi rye cyane.

Beyonce akunda injyana ya Rock

Nubwo adakunze kuririmba injyana ya Rock, ngo akenshi iyo ari mu rugo iwe amara igihe kinini yiyumvira indirimbo ziri mu njyana ya Rock.

Beyonce ntazibagirwa umunsi yizihije isabukuru y’imyaka 25

Mu buzima bw’umuntu usanga hariho ibihe byiza yagize atazibagirwa, kuri Beyonce we ngo ntashobora kuzibagirwa umunsi yizihizaga isabukuru y’imyaka 25 maze umugabo we Jay Z akamuha impano y’imodoka yo mu bwoko bwa 1959 Rolls Royce ifite agaciro k’amafaranga Miliyoni 1 y’amadorali.

Jay Z na Beyonce bari mu baherwe iyi si itunze
Umuryango wa Jay Z na Beyonce uri mu baherwe isi itunze

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU