Michelle Obama yakoze benshi ku mutima kubera ifoto ye kiri muto yashyize hanze n’ubutumwa buyiherekeje k’ umunsi mpuzamahanga wo gufasha [International Day of Charity 2019]. 

Ifoto Michelle Obama yashyize hanze ku munsi w'abakozi muri Amerika n'ubutumwa buyiherekeje byakoze benshi ku mutima

Michelle Obama, umugore wa Barack Obama wakoze amateka yo kuba perezida wa mbere w’umwirabura wategetse USA, abinyujije kuri Instagram, yashyize hanze ifoto ye akiri muto kuwa 05 Nzeri 2019, ku munsi mpuzamahanga wo gufasha [International Day of Charity], arangije abwira abantu ko iyo umwana w’umukobwa afashijwe kwiga umuryango mugari ubigiramo inyungu nyinshi.

Michelle yavuze ko ababazwa cyane no kuba abakobwa bagera kuri miliyoni 98 ku isi yose bakurwa mu ishuli.Uyu mufasha wa Obama yavuze ko abakobwa bose bo ku isi bakwiriye kubona amahirwe yo kwiga nkuko nawe yayagize akagira ubumenyi butandukanye.

Yavuze ko iyo umukobwa yize bituma abona amahirwe yo kugera ku nzozi ze agashobora guhembwa agatubutse ndetse no kurwanya ubukene.

Ifoto Michelle Obama yashyize hanze ku munsi mpuzamahanga wo gufasha
Ifoto Michelle Obama yashyize hanze k’ umunsi mpuzamahanga wo gufasha

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU