Imibiri irenga 100 y’abantu bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yavumbuwe mu rugo rwa Nyakwigendera Rwagasana ruherereye mu murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge yashyinguwe mu cyubahiro.

Imibiri irenga 100 y’abazize Jenoside iherutse kuboneka yashyinguwe mu cyubahiro

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2019 nibwo iyi mibiri irenga 100 y’inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yashyinguwe mu cyubahirio mu rwibutso rwa jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Muri uyu muhango wo gushyingura izi nzirakarengane, abarokotse Jenoside bavuze ko bishimiye kuba barabonye imibiri y’ababo bakayishyingura mu cyubahiro nyuma y’imyaka 25.

Umwe mu barokokeye kwa nyakwigendera Rwagasana, witwa Karambizi Carine, yashimiye inzego zose bitewe n’uko zabafashije kugira ngo babone imibiri y’ababo.

Ati “ Ndashimira inzego zose zadufashije. Baradufashije kugira ngo tubashe kugera kuri iki gikorwa, ingabo zacu zaje kudushyigikira kuko mashini nto twari dufite mbere kari gato kakazamura iyo mibiri mike bamwe bagayaga ariko ingabo zaraje ziduha mashini nini tubasha kubona iyi mibiri yose.”

Yakomeje asaba ko inzego zibishinzwe zakurikirana abishe imiryango yabo kuko hari amakuru bafite y’uko hari abakiidegembya.

Uhagarariye imiryango y’Abashyinguye ababo, Rutayisire Eric yasabye inzego zitandukanye kwita ku makuru atangwa n’abaturage.

Yagize ati “ Icyifuzo dufite hari amakuru twashatse hari nayo twabonye amahirwe dusanga koko amakuru niyo ariko mu cyumweru tumaze hari andi makuru twumva hirya no hino. Ntabwo ari twe ba mbere twamenye ko muri ruriya rugo harimo abantu ibyo bintu byaravuzwe, nanjye nongere mbisabe mu zina ry’umuryango amakuru ariyo yose nimuyiteho munayahe agaciro.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yashimye abagize uruhare mu gutanga aya makuru anasaba ko iki gikorwa cyakomeza kugira ngo n’indi mibiri itaraboneka iboneke.

Ati  “Mbanje kwihanganisha no gufata mu mugongo imiryango y’aba duherekeza uyu munsi. Byavuzwe hano hari abo duherekeza benshi babonetse ahantu mu rugo bari bahungiyemo ariko byumvikana ko hari n’abandi benshi bari bahahunguye bakahatakariza ubuzima. Ndagira ngo igikorwa cyo kubashakisha kizakomeze.”

Yasoje ashimira cyane abagize uruhare mu kwibukiranya no kwegeranya ayo makuru kuko byatanze umusaruro bigatuma iyi mibiri iboneka anashishikariza n’abandi banyarwanda bazi ahiciwe abatutsi muri Jenoside kuyatanga.

Tubibutse ko  Ku wa  Gatanu  tariki ya tariki ya 13 Nzeri 2019, aribwo amakuru y’uko muri uru rugo rwa Nyakwigendera Rwagasana wishwe muri Jenoside hiciwe abantu bari hagati ya barenga 100 yamenyekanye.

Aya makuru akimenyekana abana ba nyakwigendera Rwagasana baba ku mugabane w’u Burayi n’indi miryango ikomoka ku bari barahungiye muri urwo rugo bakahicirwa, bahise baza mu Rwanda gushakisha imibiri y’ababo biciwe muri urwo rugo kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Imibiri irenga 100 y’abazize Jenoside iherutse kuboneka yashyinguwe mu cyubahiro

Imibiri irenga 100 y’abazize Jenoside iherutse kuboneka yashyinguwe mu cyubahiro

Imibiri irenga 100 y’abazize Jenoside iherutse kuboneka yashyinguwe mu cyubahiro

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU