Imikino ya Playoffs muri Basketball iri guhuza amakipe yitwaye neza muri shampiyona iheruka, yaberaga kuri Petit stade yimuriwe muri Kigali Arena ahazakinirwa umukino wa gatandatu ku ruhande rw’abagabo ndetse no ku ruhande rw’abagore.

Imikino ya Playoffs yimuriwe muri Kigali Arena, REG BBC izakina na Patriots BBC

Iyi mikino iri guhuza Patriots na REG mu bagabo ndetse na The Hoops na APR basketball Club mu bagore, aho aya makipe yose amaze gukina imikino igera kuri 5. Muri iyo mikino bakinnye ku ruhande rw’abagabo REG imaze gutsinda Patriots imikino 3 naho Patriots yo imaze gutsinda imikino igera kuri 2.

Mu mukino iheruka kuba ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, Patriots yari ishyigikiwe cyane yaje gutsinda REG BBC, amanota 69-61 (12-17, 19-13,18-18 ni amanota yatsinze irusha cyane REG BBC, 20-23).

Nubwo muri uyu mukino umukinnyi wa REG BBC Kaje Elie yatsinze amanota menshi agera kuri 19, ndetse akanakora na Rebounds 14, ikipe ye ntiyabashije kwitwara neza muri uyu mukino.

Muri uyu mukino kandi, bamwe mu bakinnyi ba Patriots BBC, Sagamba Sedar na Ndizeye Dieudonne batsinze amanota 17.

REG BBC yasabwaga gutsinda uwo mukino kugira ngo ihite ikomeza, kuri ubu irasabwa gutsinda umukino wa gatandatu kugira ngo yuzuze imikino ine bityo yegukana igikombe cya Playoff 2019.

Uretse kandi uwo mukino wabaye kuri uwo wa gatatu, habaye undi mukino wabaye ikipe ya APR Women Basketball Club, yatsinze The Hoops amanota 58-53, mu mukino wa Gatanu.

Imikino ya Playoffs yimuriwe muri Kigali Arena, REG BBC izakina na Patriots BBC

Imikino ya Playoffs yombi iteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Nzeri 2019 aho mu bagore, APR WBBC na The Hoops zizatangira gukina saa 19:00 naho  mu bagabo  REG BBC nitsinda uyu mukino uzaba kw’saa 21:00 izahita yegukana Igikombe cya Shampiyona.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU