Mu masaha ya saa tanu z’amanywa nibwo mukobwa witwa Hatangimana Scolastique w’imyaka 25 y’amavuko yasimbutse mu igorofa rya kane ry’inyubako izwi nka Makuza Peace Plaza ashaka kwiyahura.

Hatangimana Scolastique

Hatangimana Scolastique yakoze ibi kubera umusore bakundanaga, aho yamwandikiye ibaruwa ibabaje imusezera ndetse yandikira umuryango we n’inshuti ze zagiye zimufasha n’ubuzima.

Hatangimana Scolastique wahanutse aturutse mu igorofa rya kane ryo kwa Makuza mu mugi, yikubise hasi yangirika bikomeye umutwe nk’uko abamubonye babitangaje.

Hatangimana Scolastique
Kimwe mu byangombwa cyari mu sakoshi yari afite

Ibaruwa uyu mukobwa yanditse, yagaragazaga akababaro yatewe n’umusore yise KUBWIMANA, ko kuba ngo atarahaye agaciro urukundo yamukundaga aho ngo yagiye akinisha umutima we, bityo akaba ataragishoboye kubyihanganira ari nayo mpamvu yarafashe umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.

Ibaruwa ikubiyemo ibyo Scholarique yari amaze kurambirwa mu buzima,anashimira zimwe mu nshuti zamufashije
Ibaruwa ikubiyemo ibyo Scholarique yari amaze kurambirwa mu buzima,anashimira zimwe mu nshuti zamufashije

IBaruwa yagiraga iti “Dear Kubwimana,kuko utahaye agaciro urwo nagukundaga ukarenga ukabaho ukinisha umutima wanjye,ubu singishoboye kwihanganira uburibwe unteye,BYE”.

Ibaruwa ikubiyemo ibyo Scholarique yari amaze kurambirwa mu buzima,anashimira zimwe mu nshuti zamufashije
Ibaruwa ikubiyemo ibyo Scholarique yandikiye umusore Kubwimana

Hatangimana Scolastique kandi akaba yandikiye umuryango we ibaruwa igira iti “Muryango mvukamo,urwango rwanyu rwanteye imbaraga zo kurwana n’ubuzima,ariko uko rwiyongera niko umutima waje kunanirwa namwe murabeho”.

Scolastique kandi yari yandikiye n’ubuzima aho yagize ati “Buzima nawe narakurwaje uranga,narababaye bihagije,nawe urabeho”.Undi muntu uyu mukobwa yari yandikiye ni Nyirasenge,Ati “Masenge wakabaye Mama ariko wambereye gito,uwo mutima nkwifurije kutawupfana,BYE”.

Ntibyarangiriye aha kuko muri iyi baruwa, Hatangimana Scolastique yashimiye bamwe mu bantu bamufashije ndetse abasabira ku Mana kuzabitura ibyiza bamugiriye.

Hatangimana Scolastique
Uyu niwe mukobwa (Hatangimana Scolastique) wagerageje kwiyahura bikanga nubwo ubuzima bwe bukiri aharindimuka

Ababonye Hatangimana Scolastique asimbuka kuri iyi etaje bavuze ko yamaze umwanya munini azenguruka muri iri gorofa,kugeza ubwo yaje gufata umwanzuro wo kwiyahura.Abandi batangabuhamya bavuga ko ashobora kuba yari yabanje kunywa inzoga agasinda kuko ngo hafi y’aho yasimbukiye hari akabari.

Ubwo yahanukaga muri etaje ya kane akagwa hasi
Ubwo yahanukaga muri etaje ya kane Ya Makuza Peace Plaza akagwa hasi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU