Umukobwa witwa Diane, ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko, se umubyara yaramuhohoteye amusambanya amubwira ko arimo kumupima ubusugi nyuma biza no kumuviramo gutwita inda ya se.

Iyumvire ubuhamya b'umukobwa wasambanyijwe na se umubyara amubwira ko ari kumupima ubusugi

Mu buhamya uyu mukobwa Diane yatangiye mu rukiko nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Africatimes dukesha iyi nkuru; n’agahinda kenshi yasobanuriye urukiko iby’umubyeyi we wamusambanyije amubwira ko ari kumupima ubusugi.

Ati: “Nitwa Diane, navutse tariki ya 17 Nyakanga 1997, i Missirah (Senegal), ndi umukobwa wa Mouhamadou Diarrisso na Fatou Diaby. Nabanje kurererwa kwa Nyogokuru, naje gutwita inda ya data umbyara ndabyara ndanamuhekera.”

Diane akomeza avuga uburyo se umubyara yakomeje kumusambanya, ati : “rimwe papa yankorakoye ku gitsina, ambwira ko arimo gusuzuma ubusugi bwa njye. Ku munsi wakurikiyeho, yaraje abanza gukupa amatara, gusinzira birananira, ntungurwa no kumva umuntu yinjiye mu cyumba nari ndyamyemo, akinga urugi maze araza andyama ku mugongo.”

“Naratunguwe ngira ubwoba, mubaza uwo ari we ntiyansubiza, nyuma nza kumenya ko ari papa. Kubera ko urugi rw’icyumba cyanjye yari yarukinze, yabanje kuntera ubwoba ambwira ko ninsakuza aranyica.”

“Yakomeje kujya aza akankoresha imibonano mpuzabitsina, ambwira ko ari kumpima ubusugi, aho yari amaze kubigira inshuro 3 zose, ariko ku nshuro ya kane naramwangiye.”

“Igihe cyose uko yansambanyaga yabanzaga gucunga ko mama yasinziriye. Uko byaje kurangira rero. nyuma naratwise mama aza kubona ibimenyetso anamenya ukuri uko byagenze, nibwo byagejejwe mu butabera papa nuko akatirwa igifungo cy’imyaka 10.″

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU