Johnny Drille yavuze ko mbere yajyaga yibaza kubwiza bw’abanyarwandakazi aha ngo byatumye agisha inama insuti ye niko kumuhitiramo izina Iliza ari naryo yise indirimbo ye nshya azaririmbira abazitabira igitaramo cye kuri uyu wa Gatanu.

Johnny Drille yagize icyo avuga ku ndirimbo yahimbye agendeye ku bwiza bw’abanyarwandakazi

Umuhanzi ufite inkomoko muri Nigeria Johnny Drille kuri ubu ari mu Rwanda aho ategerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction aho azahurira ku rubyiniro n’abahanzi batandukanye barimo sintex ,Stanza ,France ndetse n’itsinda rya Neptunez Band rizamufasha ku rubyiniro.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kane Johnny Drille yatangaje ko yishimiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere no mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba nyuma y’igihe kinini abitegereje.

Yagize ati “Ni ibyishimo bikomeye kuri njye kuba ngiye kuririmbira i Kigali ku nshuro ya mbere no ku rubyiniro rwa Kigali Jazz Junction rwanyuzeho benshi mu bahanzi b’ibikomerezwa bo muri Nigeria. Ndumva ntekanye kandi ndizeza buri wese uzitabira igitaramo ko azabona ibyo atigeze kubona n’amaso ye.”

Yahishuye ko mbere yuko aza mu Rwanda yumvaga ashaka kuhandikira indirimbo yibaza ku bwiza bw’abanyarwandakazi. Avuga ko yagishije inama inshuti ye Salvator [Asanzwe ari umucuranzi wa Gitari] ubarizwa mu Rwanda.

Avuga ko Salvator yamubwiye ko iyi ndirimbo yayita “Iliza”. Ngo nawe yanyuzwe n’iri zina ndetse yatangiye kwandika indirimbo ku buryo abazitabira Kigali Jazz Junction azayibaririmbira ku nshuro ye ya mbere.

Ati “Yego! Mbere yo kuza mu Rwanda nari mfite gahunda yo kuhandikira indirimbo. Nabanje gukora ubushakatsi nibaza ni iki mu by’ukuri cyiza ku bakobwa b’abanyarwandakazi.”

Drille avuga ko yatunguwe no gusanga hari benshi mu banyarwanda bakunda umuziki we

Ati “Nashimishijwe no kubona ko hari abakunzi b’injyana nahisemo, ndetse no mu Rwanda namenye ko hari abafana, reka kuri uyu wa Gatanu bazashimire Johnny Drille abaririmbira mu buryo bw’imbona nkubone ‘Live Performance’.”

Biteganyijwe ko kwinjira muriki gitaramo azaba ari amafaranga ibihumbi 10 000 Frw mu myanya isanzwe (Ordinary), mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 20 000 Frw naho ku meza y’abantu umunani (VVIP Table of 8) ni 204 000 Frw.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU