Umuhanzi w’umurundi Nimbona Jean Pierre wamamaye nka kidumu kibindo ni umwe mu bahanzi bari bitezwe na benshi mu mpera z’uku kwezi ka Nzeri mu gitaramo ngarukakwezi cya Kigali Jazz Junction ariko bitunguranye atangaje ko atazakitabira.
Mu gihe RG –Consult isanzwe itegura icyo gitaramo yari imaze igihe kirekire yamamaza icyo gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba kw’itariki ya 27 Nzeri 2019 kikitabirwa n’umunyanijeriya johhny Drille yari yakomeje kwamamaza ko kizanitabirwa n’umunyabigiwi Kidumu abantu benshi batunguwe no kubona ubutumwa kidumu yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze.
Mu butumwa bwuzuye agahinda uyu mugabo w’umurundi ufite indirimbo zikunzwe cyane hano mu karere ka Afurika y’iburasirazuba yagize ati “Mbiseguyeho bakunzi banjye b’i Kigali! Ku bw’impamvu nanjye ntaramenya, birasa nk’aho hari inzengo zimwe zidashora kunyemerera kugaragara mu gitaramo cy’uku kwezi ndetse n’ibindi bitaramo byo mu gihe cyizaza. Ndashimira mwese ndetse n’abari bantekereje. Imana ihe umugisha abakunzi banjye bose n’umugabane wa Africa.”
Benshi mu bamukurikira ku mbuga nkorambaga ze berekanye agahinda batewe nuko batazamubona muri icyo gitaramo .
Mu minota mike ubuyobozi bwa RG –Consult bushyize hanze itangazo rigenewe abanyamakuru ndetse n’abanyarwanda muri rusange bwisegura ku kukuba kidumu Kibindo atakiri ku rutonde rw’abahanzi bari bavuzwe ko bazitabira igitaramo cya Kigali Junction .
Bagize bati : bakunzi bacu tubabajwe ko kubamenyesha ko ku mpamvu zutabaturutseho bitagishobotse ko umuhanzi kidumu atazaboneka ku rutonde rw’abahanzi twari twabamenyesheje bazabataramira mu gitaramo cya Kigali Jazz Jucntion kizaba tariki ya 27 Nzeri 2019 nkuko bisanzwe muri camp Kigali nkuko twari twabibamenyesheje .
Basoje basaba imbabazi abakunzi ba Kigali Jazz Junctionn ku ingaruka byaba bibagizeho bizera ko nta kizababuza kwitabira igitaramo ku munsi nyirawo .