Abaminisitiri bashinzwe iby’ubuzima n’abahagarariye izo minisiteri mu bihugu byo muri Afurika, bateraniye i Kigali mu nama yo kugira ngo bigire hamwe uko ubuvuzi bwita ku bantu bafite indwara zidakira kandi zitera ububabare (Palliative Care) bwakwinjizwa muri gahunda y’ubuvuzi budaheza.

Kigali: Ba Minisitiri b’ubuzima muri Afurika biyemeje kurandura indwara zidakira

Ni inama y’iminsi itatu ibaye ku nshuro ya gatandatu yateguwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’ishyirahamwe nyafurika ry’abatanga ubuvuzi ku barwaye indwara zidakira kandi zitera ububabare (APCA), yahuriranye n’inama y’abaminisitiri b’ubuzima muri Afurika yateranye ku nshuro ya gatatu.

Umunyamabangawa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Ndimubanzi Patrick wafunguye iyo nama ku mugaragaro, yavuze ko ubuvuzi buhabwa abafite indwara zidakira kandi zitera ububabare nka kanseri, umutima, diyabete n’izindi ari ukugabanya ububabare uko bishoka kose.

Imwe mu miti aba barwayi bafata ni uwitwa Morphine, ukaba usigaye ukorerwa mu Rwanda nk’uko Dr. Ndimubanzi yakomeje abisobanura.

Kigali: Ba Minisitiri b’ubuzima muri Afurika biyemeje kurandura indwara zidakira

Ati “Hashize imyaka irenga itatu uwo muti ukorerwa mu Rwanda, ariko ni umuti banywa mu kanwa, ni ifu tuvanga tugakoramo amasiro, tukawukoresha kugira ngo tugabaye ububabare bw’abantu bafite ububabare bukabije. Kuko iyi gahunda yatangiye mu 2014, yo kwita ku bafite indwara zidakira kandi zitera ububabare.”

Yakomeje asaba Abanyarwanda kwirinda ibyatera kurwara indwara zitandura, ati “Icya mbere ni ukwirinda ibitera indwara zitandura, ubwo tubaramo za kanseri zimwe na zimwe, za diyabete, umuvuduko w’amaraso n’izindi ndwara.

Kwirinda rero biri ukwinshi; ukwa mbere ni uko wifata, gukora siporo kuko byaragaragaye ko hari kanseri zimwe na zimwe zakura kubera ko abantu bakora siporo. Hari ndwara zimwe na zimwe z’umutima zibaho kubera ko abantu badakora siporo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU