Umusore wo mu Murenge wa Nyamirambo uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko yasohokanye n’ umukobwa mu kabari gaherereye mu Gatsata mu Karere ka Gasabo, amugurira ibintu bitandukanye agenda atishyuye, umukobwa bamugira ingwate.

Kigali: Umusore yasohokanye n’ umukobwa amuta mu kabari nyuma yo kumusaba ko batahana akabyanga

Ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki ya 19 Nzeri 2019, nibwo uyu musore yasohokanye n’ umukobwa nyuma umukobwa aza guhura n’uruvagusenya nyuma y’aho umusore wari wamusohokanye agendeye atishyuye ibyo bari bamaze kurya no kunywa.

Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko uyu mukobwa n’umukunzi we ngo bari bariye urukwavu n’inyama zokeje, ifiriti n’inzoga byose bifite agaciro ka 12 000 Frw.

Uwitwa Uzabakiriho Innocent, umwe mu bazi ibyabaye yagize ati “Nabibwiwe n’umukozi ukora muri aka kabari kuko twari dufitanye gahunda noneho arambwira ngo nta buryo yabona bwo gusohoka ngo tuvugane kubera kwanga ko uwo mukobwa na we agenda atamwishyuye.”

Ngo uwo musore ashobora kuba yabikoze ahimana kuko yari yabanje gusaba umukobwa ko batahana undi akabyanga.

Uwo mukobwa yirinze kugira icyo atangariza umunyamakuru.

Kugira ngo abashinzwe ako kabari bemere kurekura uwo mukobwa, yabasigiye telefone igezweho yari afite.

Abakora muri aka kabari bavuze ko uwo mukobwa yababwiye ko agiye kuzana amafaranga yose bamwishyuzaga kugira ngo babone kumusubiza telefone ye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU