Bad Rama yatangaje ko kubera kutubahiriza inshingano, Rwema Dennis atakiri umukozi muri The Mane aho yasimbujwe Aristide Gahunzire wahoze akorana na Kina Music.

Kutubahiriza inshingano ze neza byatumye Rwema Dennis yirukanwa muri The Mane
Rwema Dennis

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo Bad Rama yanditse ubutumwa bwe kuri Instagram avuga ko Aristide Gahunzire wahoze akorana na Kina Music ariwe mujyanama mushya wa The Mane.

Ibi Bad Rama abikoze mbere yuko yerekeza muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika aho agiye mu kiruhuko, Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko yabikoze kubera kutubahiriza inshingano ze, ko hari hari ibyo uyu musore atubahirizaga neza mu kazi yashinzwe.

Ati “Twahinduye manager kuko hari ibintu byinshi bitagendaga neza biturutse ko Rwema atakoraga nkuko abisabwa.”

Kutubahiriza inshingano ze neza byatumye Rwema Dennis yirukanwa muri The Mane
Bad Rama

Rwema utifuza kuvuga byinshi ku mikorere ye no ku iyirukanwa rye yabwiye Genesisbizz ko ibyo yari yarumvikanye na The Mane byarangiye.

Ati “Ibyo twumvikanye byararangiye, niba ushaka kumenya ibindi wavugana na Bad Rama.”

Uje gusimbura Rwema we yahakanye aya makuru avuga ko atariko biri ndetse, yizeraga ko hari izindi nshingano zimuzanye muri The Mane.

Ati ”Icya mbere sinavuga ko nasimbuye Rwema, abayobozi tuganira siko bambwiye sinarinziko ibyo yakoraga aribyo bankeneyeho sinarinzi n’umwanya afite gusa nahageze bambwira ko atakibarizwamo.”

Aristide na Denis
Aristide Gahunzire (ibumoso) na Rwema Dennis (iburyo)

Avuga ko kuba baramwegereye bakamusaba ko bakorana ari uko bazi ibyo ashoboye na we ngo yabijeje gukora kurushaho bakagura ibikorwa nkuko bose baharanira iterambere.

Kutubahiriza inshingano ze neza byatumye Rwema Dennis yirukanwa muri The Mane

Twakwibutsa ko Iyi Label yashinzwe na Bad Rama ariko aha Rwema inshingano zo kuyiyobora (Manager) kuko yari amaze gutandukana na Charly na Nina.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU