Mbituyimana Eric wamenyekanye cyane mu muziki w’injyana ya Rap nka M-Izzo yakoze ubukwe, yarushinze na Izabayo Clarisse bari bamaze igihe bakundana.

M-Izzo yakoze ubukwe n'umukobwa bamaze igihe bari mu rukundo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2019 ni umunsi w’amateka kuri aba bombi kuko aribwo bahamije isezerano ryabo ryo kuzaba akaramata.

M-Izzo wari uherekejwe n’umuryango we, inshuti n’abavandimwe yasabye anakwa Clarisse mu misango yabereye mu busitani bwa St Paul mu masaha y’igitondo, biteganyijwe ko ari naho aba bombi bari busezeranire imbere y’Imana ku gicamunsi ndetse akaba ari naho abatumiwe baza kwakirirwa.

M-Izzo yakoze ubukwe n'umukobwa bamaze igihe bari mu rukundo
M-Izzo yakoze ubukwe, yarushinze na Izabayo Clarisse

Mu basore bari bagaragiye M-Izzo hagaragayemo Nizzo Kaboss wo muri Uraban Boyz, umuraperi Babo usanzwe ari inshuti magara ya M-Izzo, Mama Nick wo muri City Maid n’abandi.

M-Izzo yamenyekanye cyane ubwo yakoranaga na Riderman wari inshuti ye magara mu nzu itunganya umuziki y’Ibisumizi, nyuma yaho baje gutandukana kugeza ubu batagicana uwaka.

Yakoze indirimbo zitandukanye zamenyekanye cyane nka ‘Kamugi’, ‘Nayataye’, ‘Inkweto’, ‘Amakuru’ n’izindi nyinshi.

REBA AMAFOTO:

M-Izzo yakoze ubukwe n'umukobwa bamaze igihe bari mu rukundo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU