Meddy yasabye imbabazi abafana be baje kwifatanya nawe mu gitaramo cyo kwita izina aho yababwiye ko ibyabaye byari birenze ubushobozi be ndetse abizeza ko azongera akabatumira.

Meddy yasabye imbabazi abafana be yaririmbiye indirimbo 3

Kuwa gatandatu taliki ya 7 Nzeri nibwo habaye igitaramo cyo kwita izina aho cyabereye mu nybako ya Kigali Arena.

Ni igitaramo cyatumiwemo umuhanzi Ne-Yo wari ukubutse muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika aho yari gufatanya n’abandi bahanzi nyarwanda barimo Bruce Melody ,Riderman Charly Na Nina ndetse na Meddy.

Ni igotaramo byari byitezweho ko kigomba gutangira saa 6 z’umugoroba gusa cyatangiye ku isaha ya saa 9 zirengaho iminota micye.

Abahanzi bose baririmbye mu gihe kiza cyagenwe gusa byageze kuri Meddy aririmba iminota micye cyane ugereranyije n’abandi bari aho.

Mu kiganiro n’umwe mu bakorana bya hafi na Meddy yavuze ko nabo byabatunguye kubona umuhanzi wabo aririmbye igihe kingana gutyo.

Ku munsi wejo hashije ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko byatewe nuko amasaha y’igitaramo yegejwe imbere bituma umwanya Meddy yari kuririmbamo uba muke . Byari biteganyijwe ko agomba kujya ku rubyiniro ku isaha ya saa tatu agakora igihe kingana n’isaha, saa yine abazanye na Ne-Yo bagatangira kubaka indi Stage y’uyu muhanzi.

Meddy agitangira kuririmba, abo kwa Ne-yo basabye ko habaho kubahiriza igihe nkuko babyumvikanye mu masezerano kugirango umuhanzi wabo aririmbire ku isaha.

Manager wa Ne-yo yabwiye abateguye iki gitaramo barimo Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB), Rwanda Convention Bureau (RCB) na EAP ko ibyo nibidakorwa umuhanzi wabo ava mu buryohe bw’igitaramo ntaririmbe.

Mu butumwa Meddy yashyize kuri instagram konte ye yasabye imbabazi abafana be ababwira ko ibyabaye birenze ubushobozi bwe

Yagize ati “Ndashaka gufata uyu mwanya ngo nshimire buri wese waje kutwereka urukundo no kudushyigikira kuri Kigali Arena, mu Kwita Izina Concert.”

Yakomeje avuga ko nawe ibyabaye byari birenze ubushobozi bwe kandi bikaba atabigizemo uruhare ndetse akihanganisha abafana be ababwira ko azongera akabaririmbira muri Kigali Arena.

Ati “Ariko, ndashaka kwisegura ku kuririmba igihe gito kwanjye kubera ibintu birenze ubushobozi bwanjye byabayeho. Ntabwo mu by’ukuri byari ubushake bwanjye. Numvaga amajwi yanyu mu cyumba cyanjye cyari gifunze mumpamagara. Mu by’ukuri nashakaga kuririmba buri ndirimbo nari nabateguriye. Murakoze kunyumva no ku rukundo rwanyu rw’ibihe byose. Kigali Arena nzagaruka. Kigali izahora ari iwacu haryoshye.”

Twakwibutsa ko iyi yari inshuro ya mbere habereye igitaramo mu nyubako ya Kigali Arena.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU