Minisiteri y’uburezi ifatanyije n’ibindi bigo bikomeye yahembye abanyeshuri b’intyoza mu bumenyi ndetse n’abayobozi babo babafashije kugera ku nzozi zabo biyemeje ndetse no kubatera ingabo mu bitugu.

Minisiteri y’uburezi yahembye abanyeshuri b’indashyikirwa n’abayobozi babashyigikiye

Mu cyumweru gishize nibwo Minisiteri y’uburezi ifatanyije n’kampanyi ya Huawei izwiho kugira ibikoresho by’ikoranabuhanga , Banki y’abaturage mu Rwanda ndetse na Banki y’Iterambere y’u Rwanda ndetse n’abandi bakoze igikorwa cyo gushimira abanyeshuri b’intyoza mu bumenyi butandukanye mu Rwanda yahembye abanyeshuri ibaha ishimwe ririmo ibikoresho by’ishuri ndetse n’ibindi ibindi bizabafasha mu bumenyi bwabo mu rwego rwo kubatera ingabo mu bitugu kugirango bazagera ku nzozi zabo.

Uyu muhango witabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Uburezi Dr Eugène Mutimura ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye bari aho aho basabye runo rubyiruko rwejo gukomeza gukora byinshi mu rwego rwo guhashya ubushomeri buri hanze aha ndetse babizeza ko nabo biteguye kubatera ingabo mu bitugu mu gihe bazabakenera.

Bamwe mu banyeshuri bahembwe hano harimo abahanze udushya mu bugeni, ikoranabuhanga , ndetse n’ubundi bumenyi butandukanye , Mbere yuko ibi birori biba habanjwe kwerekanwa bimwe mu byo bano bana bakora birimo gukora amakara bavanye mu bipapuro,abakora ingwa zifashishwa mu mashuri aho bazikora mu bugari, ubukanishi,amashanyarazi adakenera ingufu z’amashanyarazi n’ibindi.

Mu kiganiro Touchrwanda twagiranye na bamwe mu banyeshuri bafata ibipapuro bakabibyazamo amakara batubwiye ko ayo makara akora cyane ndetse yaka ku kigero cyo hejuru.

Yagize ati ”Aya makara ni meza kandi araka cyane [..] harimo ingero zitandukanye kubera ko nibyo tuyakoramo bitandukanye kuko amwe tuyakora mu ivu rya amakara asanzwe ndetse n’ibindi.”

Yakomeje atubwira ko bakora na kore zifashishwa mu gufatanya ibintu ndetse ngo bakora amavuta yo kwisiga ngo akarusho bafite nuko aya mavuta ari nayo ubwabo bakoresha ku ishuri ngo ntibakigura amavuta yo kwisiga.

Muriki gikorwa hagaragayemo abanyeshuri bo muri IPRS bafite umwihariko wo kuba barakoze akuma kazafasha abantu batwara imodoka banyweye inzoga aho kazajya kababwira niba banyweye inzoga nyinshi kakababuza gutwara ikinyabiziga.

Bamwe mu banyeshuri bitwaye neza bahembwe ibikoresho bitandukanye birimo telephone njyendanwa zigezweho ,televiziyo za Flat Screen , Mu gihe Abarezi babo bahaye ibikoresho birimo Mudasobwa ,inka ,moto zo kugendaho n’ibindi bitandukanye .

Uyu muhango wasojwe no gusabana hagati y’abanyeshuri n’abayobozi babo .

REBA UKO UMUHANGO WAGENZE:

Minisiteri y’uburezi yahembye abanyeshuri b’indashyikirwa n’abayobozi babashyigikiye Minisiteri y’uburezi yahembye abanyeshuri b’indashyikirwa n’abayobozi babashyigikiye Minisiteri y’uburezi yahembye abanyeshuri b’indashyikirwa n’abayobozi babashyigikiye Minisiteri y’uburezi yahembye abanyeshuri b’indashyikirwa n’abayobozi babashyigikiye Minisiteri y’uburezi yahembye abanyeshuri b’indashyikirwa n’abayobozi babashyigikiye Minisiteri y’uburezi yahembye abanyeshuri b’indashyikirwa n’abayobozi babashyigikiye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU