Minisitiri  w’intebe w’Ubuhinde Narendra Modi yasuye u Rwanda muri Nyakanga 2018 mu ruzinduko rw’akazi yamazemo iminsi ibiri aho  yaje gutanga inka 200 ku baturage batuye i Rweru mu Karere ka Bugesera ari kumwe na Perezida wa Repubulika  Paul Kagame.

Minisitiri w’intebe Narendra Modi w’ubuhinde agiye gutangiza umushinga wa Girinka mu buhinde.

Nyuma y’urwo rugendo  Minisitiri Modi yatangaje ko ateganya gutangiza mu umushinga  wa  Girinka mu gihugu ibi akaba aribyo yasanze mu Rwanda mu rwego rwo gushyira ingufu mu guteza imbere ubukungu bw’abaturage be.

Ubwo yari yasuye  Leta ya Uttar Pradesh mu Majyaruguru y’iki gihugu, ubwo yagezaga ku baturage ibyo amaze kugeraho mu minsi 100 amaze ku butegetsi muri manda ye ya kabiri aherutse gutorerwa akaba ariho yatangarije ko agiye gutangiza iyo gahunda nziza  ya Girinka  yabonye  mu Rwanda

The Telegraph dukesha iyi nkuru, yatangaje ko Modi yabwiye abari bamukurikiye ko ibice by’icyaro bidashobora kubaho nta nka bifite, kandi ko aho ziri zafashije abaturage gutera imbere.

Ati “Hari igihugu cyitwa u Rwanda muri Afurika, nagiyeyo, mu Rwanda hari gahunda bafite yihariye aho leta iha abaturage batuye mu cyaro Inka ariko bakaba bafite amabwiriza ko inka izayivukaho mbere, izahabwa abandi batayifite.”

Modi yakomeje agira ati “Mu buzima bw’abaturage b’u Buhinde ubworozi ni ikintu gikomeye, ese koko umuryango wo mu bice by’icyaro wabaho utabikoze? Sinzi impamvu hari abantu bamwe batungurwa iyo bumvise ibi.”

Minisitiri w’intebe Narendra Modi w’ubuhinde agiye gutangiza umushinga wa Girinka mu buhinde.

“Ubu nibwo buryo bakoresha kandi imbaraga bakoresheje, ni uko mu Rwanda buri rugo rugomba kugira inka ikabaha amata ukabona ko byongereye imibereho, ubwanjye nabonye ndetse niga n’uburyo bwakoreshejwe hariya.”

U Buhinde ni igihugu gituwe n’abaturage barenga miliyari 1.3, kuva mu 2006 kugeza mu 2016 abaturage barenga miliyoni 271 bamaze kuvanwa mu bukene.

Muri Gicurasi nibwo Narendra Modi w’imyaka 68 yatorewe kuyobora u Buhinde mu yindi manda y’imyaka itanu nyuma y’aho ishyaka rye Bharatiya Janata (BJP) ryegukanye amajwi menshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU