Miss Ingabire Habibah ni umwe mu bakobwa bagombaga guhagararira umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 ariko ntiyaza kubigeraho nyuma yo  gusezererwa, kuri ubu biravugwa y’uko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we .

Miss Ingabire Habibah agiye gukora ubukwe

Nkuko twabitangarijwe na bamwe mu nshuti ze ubukwe bwa Ingabire Habibah buteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2019 aho uwo muhango uzaba ugizwe ahanini n’ibijyane n’umuco wa kislamu .

Miss Ingabire Habibah benshi mu banyarwanda bamwibukira ku bitutsi yatutse umukemurampaka Rwabigwi Gilbert  ubwo yamusezereraga mu  marushanwa yo guhatanira guhagararira muri Miss Rwanda  umujyi wa Kigali igikorwa cyari cyabereye kuri hotel  Hiltop  I Remera .

Nyuma yo gusezererwa muri ayo majonjora uyu mukobwa  yagaragaye  afite umujinya mwishi cyane ibintu byamuteye kujya ku mbuga nkoranyambaga akibasira uwo mugabo ibintu benshi batamushimye na gatoya .

Miss Ingabire Habibah agiye gukora ubukwe

Habibah wahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2017 nyuma yo kubona ko ibyo yakoze atabishimwe n’abanyarwanda yafashe umwanya asaba imbabazi Rwabigwi ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU