Mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2019, Miss Akiwacu Colombe, Nyampinga w’u Rwanda, yatashye inzu ebyiri yubakiye imiryango ine y’ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bazwi nk’intwaza mu karere ka Rwamagana ho mu ntara y’iburasirazuba .

Miss Kayibanda Aurore yashimiye mugenzi we Miss Akiwacu ku gikorwa cy’indashyikirwa yakoze

Uwo muhango wo  gutaha izo nzu witabiriwe na Guverineri w’Intara y’aIburasirazuba Bwana Mufulukye Fred  ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana  Mbonyumuvunyi Radjab.

Nkuko nyampinga Akiwacu Colombe yabitangarije  itangazamakuru igikorwa cy’uyu mushinga  yagitangiye  mu mwaka 2014 ariko igikorwa nyiracyo gitangira  mu mwaka 2015 izo nzu zombi zikaba zaruzuye  zitwaye akayabo ka Miliyoni 18 z’amanyarwanada kandi akaba yaratangaje ko atahagarariye hariya ko azakomeza gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yo 1994  uko azagend abona ubushobozi .

Nyuma y’icyo gikorwa  mugenzi we wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012  Kayibanda Mutesi Aurore yashimiye mugenzi we igikorwa cy’indashyikirwa yakoze cyo kubakira inzu  imiryango ine  y’ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe  Abatutsi muri 1994  bazwi nk’intwaza .

Mu butumwa Mutesi Kayinda Aurore  yanyujije ku rubuga rwa Instagram.ashimira  Akiwacu Colombe Yagize ati “Isi ikeneye abantu benshi nka Akiwacu Colombe wakoze neza […] komeza guhindura Isi.” Ashyiraho akamenyetso k’imitima.

Tubibutse ko Izo nzu zubatswe mu nkunga zavuye mu bukangurambaga bwa Miss  Colombe  naho  abatujwemo batoranyijwe n’Umuryango Avega Agahozo uvuganira abapfakazi ba Jenoside.

Miss Kayibanda Aurore yashimiye mugenzi we Miss Akiwacu ku gikorwa cy’indashyikirwa yakoze
Miss Colombe ari kumwe na Guverineri w’Intara y’aIburasirazuba Bwana Mufulukye Fred ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab .
Miss Kayibanda Aurore yashimiye mugenzi we Miss Akiwacu ku gikorwa cy’indashyikirwa yakoze
Miss Akiwacu Colombe ari kumwe n’imiryango y’intwaza yubakiye inzu

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU