Akiwacu Colombe kuri ubu uri mu rwanda yabaye Miss Rwanda 2014 (niwe wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2014), yatangaje byinshi mu rugendo rwe rwokuba Nyampinga w’u Rwanda.

Miss Rwanda 2014 yahishuye ko hari abashatse kumusambanya kugirango bamufashe

Nyuma yo kuba Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe yavuye mu Rwanda muri Nzeri 2015 yerekeza mu Bufaransa gukomeza amasomo ubu yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza, ari kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Ubu Colombe yagarutse mu Rwanda , mu gikorwa cyo kuzagira uruhare mu gutanga amanota mu irushanwa rya Miss Supranational rizaba tariki 8 Nzeri 2019.

Aganira n’itangazamakuru, yavuze kuri byinshi ndetse anahishura ko hari umugabo washatse ko baryamana akamufasha mu mushinga yari arimo wo kubakira abatishoboye mu Karere ka Rwamagana b’abapfakazi babiri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abajijwe nimba nta muntu wigeze umushuka ku bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina, Akiwacu Colombe ahamya ko bahari nubwo yabangiye.

Miss Akiwacu yagize ati: “Nahuye nabyo byinshi cyane! Akenshi biba iyo ugiye gusaba inkunga y’ibintu runaka, njye nabibonye cyane ndi gukusanya inkunga yo kubakira incike zo mu karere ka Rwamagana. Wajyaga nko kureba umuntu yakubwiye ngo uze, mugasangira mugatangira kuvuga, bikarangira nta kintu aguhaye ari kugusaba ibindi byerekeye ubusambanyi, ukumva uratengushywe kuko wumvaga ari umuntu muzima ugiye kugufasha ugasanga ni nk’umuntu ukuruta cyane nta n’icyubahiro nawe atiyubashye”.

Miss Rwanda 2014 yahishuye ko hari abashatse kumusambanya kugirango bamufashe
Akiwacu Colombe niwe wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2014

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU