Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 06 Kanama nibwo habaye umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi mu muhango wabereye mu Kinigi mu ntara y’Amajyaruguru,  Umuhanzi Meddy akaba yahisemo kwita umwana w’Ingagi izina ry’indirimbo ye.

Meddy ni umwe mu bise Izina, we yise Inkoramutima

Umuhanzi Meddy uri mu byamamare bitandukanye byitabiriye uyu muhango wo Kwita Izina kandi byise abana b’ingagi amazina, yahisemo kwita umwana w’ingagi ‘Inkoramutima’ mu gihe afite n’indirimbo yitwa ‘Inkoramutima’.

Abaturage babarirwa mu bihumbi bazindukiye mu Kinigi mu Karere ka Musanze ahabereye umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi 25 bavutse mu mwaka ushize.

Uyu muhango ngarukamwaka wabaga ku nshuro ya 15, uhuriza hamwe ibyamamare mu ngeri zitandukanye, bita abana b’ingagi amazina.

Kuva umuhango wo Kwita Izina watangizwa mu 2005, abana b’ingagi 281 bamaze guhabwa amazina.

Abana b’ingagi bahabwa amazina ni abo mu miryango ya Amahoro, Umubano, Hirwa, Igisha, Isimbi, Muhoza, Kwitonda, Sabyinyo, Susa, Pablo, Kuryama, Mafunzo, Kureba, Musirikali na Ntambara.

Amwe mu mazina bise ingagi:

  • Jeremy Jauncey: Yise ingagi izina ‘Ingando’
  • Madeleine Nyiratuza: Yise ingagi izina ‘Isanzure’
  • Ron Adams: Yise ingagi izina ‘Igihango’
  • Tony Adams: Yise ingagi izina ‘ Sura u Rwanda’
  • Niklas Adalberth: Yise ingagi izina ‘ Irembo’
  • Meddy: Yise ingagi izina ‘Inkoramutima’
  • Otara Gunewardene: Yise ingagi izina ‘Kira’
  • Louis Van Gaal: Yise ingagi izina ‘Indongozi’
  • Hailemariam Desalegn Boshe: Yise ingagi izina ‘Umukuru’
  • Ronan Donovan: Yise ingagi izina ‘Intego’
  • RH Princess Basma Bint Ali: Yise ingagi izina ‘Uhiriwe’
  • Emmanuel Niringiyimana: Yise ingagi izina ‘Nimugwire mu Rwanda’
  • Dame Louise Martin & Patricia Scotland: Yise ingagi izina ‘Uruti Nazirian’
  • Paul Milton & Luke Bailes: Yise ingagi izina ‘Inararibonye’
  • Naomi Campbell: Yise ingagi izina ‘Intarutwa’
  • Areruya Joseph: Yise ingagi izina ‘Inganji’
  • Marco Lambertini : Yise ingagi izina ‘Ikirenga’
  • Sherrie Silver: Yise ingagi izina ‘Ibirori’
  • Anthony Nzuki: Yise ingagi izina ‘Karame’
  • Dr Wilfred David Kiboro : Yise ingagi izina ‘Ituze’
  • Jean Nepomuscene Musekura: Yise ingagi izina ‘Bisoke’
  • Karen Chalya: Yise ingagi izina ‘Umwihariko’
  • Amina Mohammed: Yise ingagi izina ‘Ingoga’
  • Robert Twibaze: Yise ingagi izina ‘Inzobere’
  • Ne-Yo: Yise ingagi izina ‘Biracyaza’

Perezida Kagame yashimiye abashyitsi batandukanye bifatanyije n’u Rwanda muri uyu muhango wo kwita izina, asaba Abanyarwanda bose gukomeza gufatanyiriza hamwe kurinda pariki y’Ibirunga cyane ko Leta yashyizeho umugabane wa 10 ku ijana mu biyiturukamo uhabwa abaturage kugira ngo ubateze imbere.

Yavuze kandi ko Abanyarwanda nibakomeza kwifata neza bizakurura abashyitsi benshi ndetse n’igihugu kibone inyungu nyinshi cyane.

Yagize ati: “Ibyo mukora turifuza ko bibagaragarira ko bifite inyungu kuri mwe, niyo mpamvu twashyizeho umugabane w’icumi ku ijana y’ibiboneka muri iyi pariki kugira ngo bigaruke muri mwebwe bibateze imbere n’igihugu cyacu, hanyuma dukomeze dukomeze dukorere hamwe ndetse turusheho kubona amafaranga ava muri iyi pariki y’ibirunga.”

Nyuma y’uyu muhango hateganyijwe igitaramo kizabera muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu, kizahuza abahanzi babanyarwanda nka Bruce Melody, Riderman, Charly na Nina, Meddy na NE-YO waturutse muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Ubwo Perezida Kagame yari ageze mu Kinigi
Ubwo Perezida Kagame yari ageze mu Kinigi

Mu muhango wo Kwita Izina, Umuhanzi Meddy yise umwana w’Ingagi izina ry’indirimbo ye

Abaturage bari bafite akanyamuneza ku maso
Abaturage bari bafite akanyamuneza ku maso
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba baganira
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba baganira
Ange Kagame n’umugabo we
Ange Kagame n’umugabo we Bertrand
Louis Van Gaal: Yise ingagi izina ‘Indongozi’
Louis Van Gaal: Yise ingagi izina ‘Indongozi’

Mu muhango wo Kwita Izina, Umuhanzi Meddy yise umwana w’Ingagi izina ry’indirimbo ye

Umuhanzi NE-YO
Umuhanzi NE-YO
Itsinda ryavuye muri Arsensl …..Arsenal ni umufatanyabikorwa mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda
Itsinda ryavuye muri Arsensl …..Arsenal ni umufatanyabikorwa mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda
DJ Bisoso ni we wacangaga imiziki
DJ Bisoso ni we wacangaga imiziki

Mu muhango wo Kwita Izina, Umuhanzi Meddy yise umwana w’Ingagi izina ry’indirimbo ye

Itsinda Mashirika ryerekanyo umukino
Itsinda Mashirika ryerekanyo umukino
Riderman na King James basusurukije abantu
Riderman na King James basusurukije abantu

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU