Igisirikari cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2019 cyatangaje ko kivuganye uwari Umuyobozi w’umutwe wa FDLR Mudacumura Sylvestre

Mudacumura Sylvestre wari umuyobozi wa FDLR yishwe n’ingabo za FARDC

Mudacumura Sylvestre yari amaze igihe kirekire ayobora umutwe wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Congo.

Umuvugizi w’Igisirikari cya Congo, Richard Kasonga yavuze ko Mudacumura yishwe mu ijoro ryakeye mu Ntara ya Rutchuru mu mirwano yahuje ingabo za FARDC na FDRL

Mudacumura Sylvestre yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa The Hague (ICC) kuwa 13 Nyakanga 2012 kubera ibyaha byo kugaba ibitero ku basivili, ubwicanyi, gufata ku ngufu no kwica urubozo byakorewe mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni ibyaha byakozwe n’inyeshyamba yari ayoboye za FDLR ziri muri icyo gihugu kuva mu mwaka wa 1994.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU