Mugisha Samuel na mugenzi we Mugisha Moïse bari bahagarariye u Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Yorkshire mu Bwongereza mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23, bombi ntibahiriwe n’isiganwa ryakinwe kuri uyu wa Gatanu kuko batigeze barisoza.

Mugisha Samuel na Mugisha Moise ntibyabagendekeye neza muri Shampiyona y’isi y’amagare

Kuri uyu wa 27 Nzeri 2019, abakinnyi bakoze intera y’ibilometero 173 basiganwa mu muhanda (Road Race) aho bahagurukiye mu gace ka Doncaster berekeza i Harrogate.

Mugisha Samuel wakinnye neza mu bilometero 15 bya mbere, aho yari mu bakinnyi bari bayoboye itsinda ryarimo abandi benshi, yakoze impanuka aragwa mbere y’uko akomeza gusiganwa.

Kimwe na mugenzi we Mugisha Moïse, bombi ntibasoje iri siganwa ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 157.

Umutaliyani Batistella Samuele ni we wegukanye iri siganwa nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 53 n’amasegonda 52, akurikirwa n’Umusuwisi Bissegger Stefan n’Umwongereza Pidcock Thomas.

Mugisha Moïse, Mugisha Samuel na bagenzi babo, Habimana Jean Eric na Uhiriwe Byiza Renus bakinnye mu ngimbi ku wa Kane, bose bazagaruka mu Rwanda kuri iki Cyumweru.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU