Mukandayisenga Benitha wakiniraga UTB Vc y’abagore, n’ ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball agiye gukina hanze y’ u Rwanda.

Mukandayisenga Benitha agiye gukina hanze y' u Rwanda

Benitha Mukandayisenga yakinnye mu makipe ya hano mu Rwanda nka Rwanda Revenue Authority, APR Vc na UTB Vc. Uyu mukobwa asanzwe akinira ikipe y’igihugu ya BeachVolleyball yabonye itike yo kwitabira shampiyona y’isi muri NIgeria, mu mikino yabereye mu gihugu cyu Budage.

Uyu mwari w’imyaka 25 y’amavuko akaba yemeranyije n’ikipe ya Partizani kuzayikinira umwaka umwe w’imikino kuva tariki ya 6 Nzeri 2019 na 15 Gicurasi 2020. Uyu mukinnyi Arerekeza muri gihugu cya Albania kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Nzeri 2019.

Ikipe ya FK Partizani Tirana Benitha yerekejemo yaratwaye igikombe cya shampiyona ya Albania cyu mwaka ushize, ikazahagararira igihugu mu mikino ya Champions League ku mugabane w’ Iburayi uyu mwaka.

Ikipe ya FK Partizani Tirana isigaje kwemeza umutoza mukuru. Imaze gusinyisha abakinnyi bane b’abanyamahanga mu kwezi kumwe, harimo Benitha Mukandayisenga, Romana Hudecova bakuye muri Slovaquie, Yeliz Baza wavuye muri Turukiya na Keyle Maans wo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Perezida w’ ikipe Rogert Huqi yatangaje ko bahise bashyira akadomo ku bijyanye no kugura abakinnyi cyane ko kuri ubu basanga bamaze kuba ikipe yiteguye guhatana i Burayi.

Ati: Ndakeka twarasinyishe abakinnyi beza twakuye hirya no hino aho bazakora itandukaniro haba mu gihugu ndetse no hanze. Ubu igikurikiyeho ni ukwemeza umutoza mu gihe kidatinze.

FK Partizani Tirana yo mu murwa mukuru izatangira imikino ya Champions League yisobanura na Zok Brcko yo muri Bosnia.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU