Hari amabanga umukobwa aba atagomba kubwira umuhungu bakundana, kandi atari ukumwanga ahubwo kugira ngo bitaba byabaviramo intandaro yo gutandukana, kuko ushobora kubimubwira akabifata nabi cyangwa akumva ko atazagushobora.

Mukobwa dore amabanga 4 utagomba kubwira umuhungu mukundana

Rimwe na rimwe usanga bigoranye mu bakundana kugumana bimwe mu bintu ku mutima, cyane cyane iyo mwizeranyije ko mugba kubwizanya ukuri kose, ariko hari amwe mu mabanga wowe mukobwa utagomba kubwira umuhungu mukundana kuko byamuviramo kugutekereza nabi akagufata uko utari.

1. Abahungu bagutereta:

Si ngombwa ko ubwira umuhungu mukundana uko abahungu baba bakwirukaho bagutereta nubwo yaba abikeka kuko nawe ntaba ayobewe ko umukobwa ahora ateretwa.

2. Abo mwaba mwararyamanye :

Kirazira kubwira umuhungu mukundana ko uwo mwabanje gukundana mwajyaga muryamana cyangwa ngo umuratire uko mwaryoshyaga urukundo rwanyu, kuko bihita bimugaragariza ko utari umunyangeso nziza.

Ahubwo niyo waba warigeze ubikora bibe ibanga ryawe cyangwa nunabimubwira umubwire ko wacitswe ariko ko wihannye kuko waguye mu cyaha, nabwo bitewe n’uburyo mubanye kandi ubanze umenyebniba kubimubwira nta bibazo byateza.

3. Amateka y’abahungu mwakundanye:

Si byiza ko umukobwa abwira umuhungu bakundana amateka ye yo mu rukundo ngo ashyiremo nuko yabanaga nabo mu rukundo rwabo cyangwa ngo usange ahora abavuga ibigwi. Ibi bishobora kurakaza umuhungu cyangwa akumva ko ubwo akibuka ibihe byiza bagiranaga akibakunda cyangwa hari ahandi baba bahurira.

4. Uburyo ukunda imibonano mpuzabitsina:

Niba warigeze kuba wagira imyitwarire itari myiza, ukaba wararanzwe no kuryamana cyane n’abahungu mwabanje gukundana, si byiza ko uganiriza umuhungu mukundana ko ukunda kuryamana n’abahungu, kuko ahita akubonamo ikindi kintu akagufata nk’uwiyandarika, cyangwa nta no kwiyubaha uba ugira muri wowe.

Ibi ni amabanga ugomba kugumana muri wowe ntuyabwire umuhungu muri mu rukundo kuko bishobora kumutera umutima mubi akumva ko nta mukobwa muzima ukurimo kubera amabanga wamumeneye, kandi byanaba ngombwa ko ubimubwira ukabanza kureba neza niba nta kibazo bimutera ukurikije uko mubanye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU