Salomon Nirisarike wahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi  izakina na Seychelles yamaze gusinya amazezerano yo gukinira ikipe yo mu kiciro cya mbere ku mugabane w’Uburayi.

Myugariro w’Amavubi Salomon Nirisarike yasinye amazezerano mu ikipe yo mu kiciro cya mbere ku mugabane w'Uburayi

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ni bwo uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi mu ikipe y’igihugu Amavubi yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Pyunik FC (Pyunik Yerevan) yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Armenia.

Salomon Nirisarike yari asoje amasezerano ye mu ikipe ya AFC Tubize yagezemo muri 2016. akipe agiyemo ya Pyunik FC (Pyunik Yerevan) yakinyye ijonjora ryo gushaka itike ya Europa Lague igakurwamo na Wolves yo mu Bwongereza.

Uyu musore yashoboraga kuba yanakwerekeza mu Budage mu ikipe ya Fortuna Dusseldorf, ariko ibiganiro ntibyagenda neza, nyuma iyi kipe yo muri Armenia imusamira hejuru.

Myugariro w’Amavubi Salomon Nirisarike yasinye amazezerano mu ikipe yo mu kiciro cya mbere ku mugabane w'Uburayi
Salomon Nirisarike wakiniraga ikipe ya AFC Tubize mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi,  yamaze gusinyira ikipe Pyunik FC (Pyunik Yerevan) mu cyiciro cya mbere muri Armenia

Salomon yakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga, muri 2012 yerekeza muri Royal Antwerp mu Bubiligi, yavuemo muri 2014 agiye muri Sint-Truidense nayo yo mu Bubiligi yatandukanye nayo muri 2016 agiye muri AFC Tubize.

Armenia akaba ari igihugu kiri hagati y’umugabane w’Uburayi na Asia, ariko kikaba kiri cyane ku ruhande rw’uburayi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU