[Amazina yagizwe ibanga] ntuye mu Karere ka Nyagatare, mfite umugabo tumaranye imyaka isaga itatu, ndatwita inda zikavamo zikiri mu mezi ya mbere, bibaye ubugira gatatu.

Ndatwita inda zikavamo, nkeka ko ari ukubera igitsina kirekire cy’umugabo wanjye- Nkore iki?

Nubwo bwose ntazi niba ari ubujiji nifitiye, ariko ndizera ko murangira inama zubaka kandi n’Imana ikazabibahembera.

Mu by’ukuri, mfite umugabo ariko igitsina afite sinzi ko n’iby’abandi ariko bingana, kirabyibushye kandi ni kirekire. Ubwo twabanaga, ndavuga ku munsi wa marriage nagikubise amaso ndiheba, gusa nagiye nkimenyera buhoro buhoro, ubu nta kibazo.

Ndatwita inda zikavamo, natwaye inda tukimara kubana, iyo yavuyemo ku mezi atatu, indi yavuyemo kuri ane, iheruka yo yari igiye no kumpitana kuko yari ifite abiri.

Mbese twibaza ikibitera bikatuyobera, ariko mu ntekerezo zanjye nkibaza nti ‘ese cyaba ari iki gitsina kirekire kibitera? wenda kikaba kigera kure hatadakwiriye.

Iyo turi mu gikorwa cy’akabariro, aranshimisha pe, ariko kigera kure, mfite amakenga kandi ntinya kubimubwira ngo atazakeka ko mushinja kwihekura.

Ngayo nguko, ntegereje inama mungira. Imana ibahe umugisha.

5 IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU