Mwiriwe nshuti zanjye, reka mbashimire kubw’ibitekerezo byanyu byiza kandi bitwukaba mutanga umunsi ku wundi. Nitwa Cynthia, mba Kacyiru, mfite imyaka 29 y’amavuko, ndi mwiza ariko nabuze umugabo.

Ndi mwiza ariko nabuze umugabo abangeraho bose baba bishakira ko dutera akabariro - Nkore iki?

Ndifuza inama, ariko nyuma nkazabaha na nimero yanjye ndetse na Email mukanyandikira, kuko nkeneye umukunzi ariko mbere nkabanza kugisha inama kuko ntabwo nzi ikibazo naba mfite.

Ndi umukobwa uteye neza, narize, ndi mwiza, ndashinguye, ibilo byanjye ni 63, uburebure ntabwo mbuzi neza ariko ni nka 1,75 niba ntibeshye. Rwose pe ndakunda nkanakundwa cyane ariko nabuze umugabo unkunda byo kubana, ahubwo abenshi usanga baba bishakira ko turyamana gusa.

Ndibaza nti “Ikibazo cyaba ari njyewe se? Ese kuki batanyizera? Babona urugo ntarushobora se?” Gusa na none hari umusore umwe twaganiriye pe, aratungurwa ambwira ko uko ambona atakekaga ko namuha akanya, yanyumvishaka uburyo ngo abona murenze cyane kandi njye atariko mbibona.

Hari abagutinya bitewe n’uko bakubona, mvuka mu muryango wishoboye nkaba nkunda abantu cyane, yewe ndanasabana, ntabwo nsambana ariko nibaza impamvu abasore batanyizera nk’umukobwa wavamo umugore ubereye urugo, bikanyobera.

Cyane cyane abagabo bafite ingo nibo baba bamereye nabi, mbese kumbona bahita birebera ishusho yo mu mashuka, ntegereje inama zanyu, buri kanya ndajya ndeba muri comments. Murakoze!

4 IBITEKEREZO

  1. Gusa birababaje Kd biratangaje wasanga bakwibeshyaho ko wicuruza bitewe n’uko ndakubona birumvikana ko Waba ubaha karibu kuberako utubwiye ko abagabo aribo bakuvugisha ikindi Kd utekereze ku butumwa bw’uwo musore urumva nyine ko bagutinya none uzabona umugabo Gute bagutinya?

  2. umva ihangane kandi buriya rwose wikumva ko igihe cyagiye tuza igihe kiba kitaragera kandi rwose nikigera bizaba utagombye kwibaza byinshi ubundi ukomeze wifate ube umwari mwiza muzima utiruka mubagabo biyi minsi cyangwa insoresore ziyiminsi. Waba ukora udakora urukundo ruzima ntirureba ibyo gusa iyo umunsi ugeze birasohora. Urakoze cyane.

  3. Erega baby isi yarahindutse,ushobora kuba uri mwiza ,uvuka mumiryango yishoboye ariko na none wowe ntacyo ukora kikwinjiriza kugiti cyawe ntacyo byaba bivuze,ni ukuri dufite igihugu kiryoshye pee,ariko na none gihenze,mu gushaka umugore rero ntabwo abasore tukireba kubwiza cyane cg aho umuntu avuka,ahubwo tureba kucyo uwo mugiye kubana mwafashanya,ese mwazagera kucyi??? Niba uri mwiza rero wo koza akarenge gusa ibyo ntacyo bicyivuze kweli!! Inama yanjye rero Shaka akazi,ugire icyo ukora ,umugabo muzagahuriramo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU