Ne-Yo yasuye Urwibutso rwa Gisozi (Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994), aho yasobanuriwe  amateka u Rwanda rwaciyemo n’uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Ne-Yo mbere yuko asubira iwabo yasuye urwibutso rwa Gisozi

Kuriki cyumweru nibwo umuhanzi Shaffer Chimere Smith wamamaye nka Ne-Yo, yasuye rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi aho yasobanuririwe byinshi birimo uko Jenoside yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’u Rwanda nk’uko agaragazwa muri uru rwibutso mu bice bitandukanye birugize, Ne-Yo yashyize umukono mu gitabo cy’abashyitsi basura Urwibutso rwa Gisozi anandikamo ubutumwa bwe.

Yaboneyeho  kunamira inzirakarengane zishyinguwe muri uru rwibutso, ashyiraho n’indabo mu kubaha icyubahiro.

Ne-Yo wabonaga ko yababajwe n’ibyabereye mu Rwanda yavuye aho yerekeje ku kibuga cy’indege aho igihe cyo gufata rutema ikirere cyari cyegereje niko gusubira iwabo muri Leta zunzu Ubumwe z’Amerika.

Ne-Yo mbere yuko asubira iwabo yasuye urwibutso rwa Gisozi

Ne-Yo mbere yuko asubira iwabo yasuye urwibutso rwa Gisozi

Ne-Yo mbere yuko asubira iwabo yasuye urwibutso

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU