Ne-Yo yageneye ubutumwa abanyarwanda nyuma y’igitaramo kidasanzwe mu Rwanda, avuga ko azagenda yirahira u Rwanda ku isi hose ndetse yongera kubwira umwana w’ingagi yise Biracyaza ko  amukunda cyane.

Ne-Yo yageneye ubutumwa abanyarwanda nyuma y’igitaramo kidasanzwe yakoreye mu Rwanda

Umuhanzi  Shaffer Chimere Smith wamamaye mu muziki nka Ne-Yo ni umwe mu bahanzi bo muri Amerika bagiriye ibihe byiza mu Rwanda,Kuri uyu wa Mbere nibwo yageze iwabo muri Amerika aho yavuze ko asigayemo u Rwanda ideni ryo kumenyekanisha ibyiza rwarwo.

Uyu muhanzi werekeje muri Leta Zunze Ubumwe kuri uyu wa Mbere, yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ku bihe byiza yagiriye mu Rwanda ndetse asezeranya abanyarwanda ko azamenyekanisha iki gihugu ku Isi.

Ne-Yo yageneye ubutumwa abanyarwanda agira ati “Ku baturage beza b’i Kigali mu Rwanda mwarakoze cyane ku bw’urukundo mwanyeretse n’uko mwanyakiriye. Urugendo rwanjye rwari rwiza cyane kandi ndabasezeranya ko ngiye gutuma Isi imenya ko u Rwanda ari rwiza. Urukundo rwinshi ku mwana w’ingagi wanjye ‘Biracyaza’! Papa wawe aragukunda.”

Twakwibutsa ko mu minsi micye uyu muhanzi yaramaze hano yatemberejwe ahantu hatandukanye harimo mu Kinigi yasuye urwibutso rwa Jenoside ya Kigali ruherere ku gisozi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU