Abayobozi b’Akarere ka Ngororero Bungirije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere ko mu Ntara y’Uburengerazuba, baraye bandikiye Inama Njyanama y’Akarere amabaruwa asaba kwegura.

Ngororero: Ba Visi-Meya na Gitifu beguye ku buyobozi bwabo
Kuradusenge Janvier yeguye ku mwanya w’umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Wungirije ushinzwe imirebereho myiza

Kanyange Christine, Kuradusenge Janvier na Rukazambuga Gilbert ngo bahurije ku kuvuga ko impamvu yo kwegura ari uko “babonye badashoboye gusohoza inshingano bashinzwe.”

Ibyo ni bimwe mu byo Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero, Dushimumuremyi Jean Paul yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Nzeri 2019.

Ati, “Ejo amabarwa yabo yangezeho, impamvu batanga bose bahurizaho ni uko babona ngo badashoboye gusohoza inshingano bashinzwe, ngo babonye ingufu zababanye nkeya.”

Abajijwe ibyagaragaraga ko byananiye aba bayobozi, Dushimumuremyi yavuze ko bari barananiwe gushyira mu bikorwa “imyanzuro Inama Njyanama ifata igendeye kuri gahunda za Leta zo guteza imbere umuturage, cyangwa n’ibibazo umuturage aba afite ku giti cye.”

Ati, “Aho byapfiraga, ibyo ari byo byose dusanzwe dukorana na bo, nk’Inama Njyanama hari imyanzuro dufata baba bashinzwe gushyira mu bikorwa, kugeza ubu ngubu iyo tubona hari ibitihuta turaza tukabibabwira, ubwo rero nkeka y’uko wenda barebye bati dusabwa ibintu, dukurikije ingufu dufite n’igihe dufite kubikora turabona wenda bitadukundira, bagahitamo kuba basezeye.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero yirinze kuvuga amakosa yaba yaragaragaye kuri buri muyobozi muri aba ngaba beguye, avuga ko biza gusobanuka nyuma y’inama igiye gusuzuma ubwegure bwabo.

Ati, “Ubu tugiye kwinjira mu Nama Njyanama, ibyo ni byo tugiye gusuzuma, ku buryo details (amakuru arambuuye) zireba umuntu ku muntu, kanaka wenda ntiyakoraga neza ibye wenda kuri ubu buryo, ibyo turaza kubiganiraho mu Nama Njyanama noneho tubone no kwemeza ubwo bwegure bwabo.”

Ngororero: Ba Visi-Meya na Gitifu beguye ku buyobozi bwabo
Kanyange Christine wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabaya akaza gutorerwa kuba umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ngororero

Yunzemo ati, “Nk’inama njyanama hari gahunda Leta iba yarafashe yo kugira ngo iteze imbere umuturage, twe rero dufata imyanzuro ituma izo gahunda zishyirwa mu bikorwa ukurikije uko akarere gateye, icyo gihe rero tugenda duhura kenshi tureba aho tuba tugeze tubishyira mu bikorwa, gusa icyo nakubwira nk’umujyanama ni icyo ngicyo, iyo umuntu akubwiye ngo ndabona mfite ingufu nkeya gusohoza ibyo munsaba, uhita utekereza ibyo umusaba nyine, ni ya myanzuro inama njyanama iba ifata igendeye kuri gahunda za Leta zo guteza imbere umuturage, cyangwa n’ibibazo umuturage aba afite ku giti cye.”

Hari amakuru avuga ko hari n’abandi bayobozi bo mu kandi karere beguye, ariko yo ntiturabasha kuvugana n’ababishinzwe ngo bayaduhamirize kuko batitaba telefone zabo ngendanwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU