Icyamamare muri muzika Nick Minaj, umuraperi wo muri USA, yatangaje ko agiye guhagarika umuziki, afashe ikiruhuko mu muziki akabanza kwita ku muryango we.

Nick Minaj yatangaje impamvu yamuteye guhagarika umuziki

Umuraperikazi Onika Tanya Maraj wamamaye mu muziki nka Nicki Minaj yatangaje ko yabaye afashe ahagaritse umuziki kubera impamvu ze bwite zirimo no kubanza kwita ku muryango we.

Yagize ati “Nafashe icyemezo cyo kuruhuka nkita ku muryango wanjye. Ndabizi murishimye ubu. Ku bafana banjye mukomeze kumpagararira kugeza ku munsi w’urupfu rwanjye […] ndabakunda.”

Minaj yari aherutse kubwira abamukirikira mu kiganiro akora kuri ‘Queen Radio’ ko we n’umukunzi we Kenneth Perry basabye ibyemezo byo gushyingiranwa, ndetse ubukwe bwe bushobora kuba bitarenze iminsi 80.

Hari amakuru yavugaga ko Nicki Minaj ashobora kuba afashe iki kiruhuko mu muziki ngo yitegure ubu bukwe bwe cyangwa se ko atwite, ariko TMZ yavuze ko adatwite.

Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu muhanzikazi amaze iminsi ari muri studio akora indirimbo nshya ndetse ari gupanga gukorana n’abahanzi benshi kandi ngo n’ubwo yavuze ko agiye guhagarika umuziki, yafashe umwanya ntakorwaho muri studio kugeza mu kwezi gutaha.

Nicki Minaj na Kenneth batangiye kugaragaza ko bakundana umwaka ushize, nyuma yo kongera kwenyegeza urukundo rwabo rwo mu buto rwari rwarahwekereye. Ni biramuka bibaye, azaba ari ubwa mbere Nicki Minaj arushinze.

Nicki Minaj afite imyaka 36 y’amavuko naho umukunzi we afite 40. Minaj afite inkomoko muri Trinidad na Tobago, yavukiye muri Espagne akurira i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU