Niyonzima Haruna, yongeye kugirirwa icyizere na Mashami Vincent wamushyize mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga mu mukino u Rwanda rukina na RD Congo uyu munsi.

Niyonzima Haruna arakina umukino w' u Rwanda na RD Congo

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2019, Saa 18:30 kuri Stade des Martyrs de la Pentecôte yahoze yitwa Stade Kamanyola iherereye mu gace ka Lingwala mu mujyi wa Kinshasa niho hateganyijwe uyu mukino.

Ni umukino wa gicuti ugamije gutegura Amavubi azahangana n’ikipe ya Ethiopia ku i Tariki 21 Nzeri 2019 mu mukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun umwaka utaha. Ikipe ya RD Congo yo izaba yitegura guhangana na Congo-Brazzaville muri icyo cyiciro.

Mu myitozo ya nyuma Amavubi yakoreye kuri stade iza gukiniraho, umutoza Mashami Vincent yagaragaje ishusho y’abakinnyi 11 ashobora kwifashisha muri uyu mukino barimo kapiteni Haruna Niyonzima wasibye imikino ibiri u Rwanda rwanyagiyemo Seychelles 10-0 muri uku kwezi kubera ibyangombwa bye byari birimo amakosa mu myirondoro.

Aya makosa yarakosowe nk’uko yabihamirije itangazamakuru. Haruna abisobanura yagize ati: ‘‘Ntegereje ko FIFA inyemerera gukina ariko 80% nshobora gukina umukino wa Ethiopia. Ibyo nasabwaga kuzuza biturutse mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda narabirangije ntegereje ko mpabwa uburenganzira bwa nyuma kandi nizeye ko bikorwa vuba.’’

Mu bakinnyi umutoza Mashami Vicent yajyanye muri iyi myiteguro ya CHAN 2020 harimo abafite ubunararibonye muri aya marushanwa. Harimo 10 bakinnye CHAN ya 2018 yabereye muri Maroc na batanu bakinnye iya 2016 yabereye mu Rwanda.

Dore urutonde rw’abakinnyi 11 babanza mu kibuga:

  • Kimenyi Yves (GK)
  • Ombolenga Fitina
  • Imanishimwe Emmanuel
  • Manzi Thierry
  • Mutsinzi Ange Jimmy
  • Nsabimana Eric Zidane
  • Nshimiyimana Amran
  • Haruna Niyonzima (C)
  • Manishimwe Djabel
  • Iranzi Jean Claude
  • Sugira Ernest

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU