Mu Bufaransa, Urukiko rwo ku kirwa cya Oléron rwahaye uburenganzira bwo gukomeza kubika isake yitwa Maurice, nyuma y’urubanza abaturanye na nyirayo bamuregagamo bashinja iyi sake kubasakuriza buri gitondo.

Nyuma yo kuregwa mu rukiko guskuriza abaturanyi, isake yitwa Maurice yatsinze urubanza

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi ni bwo isake yitwa Maurice yagejejwe imbere y’ubutabera, ishinjwa gusakuriza umuryango wa Jean-Louis Biron na Joëlle Andrieux uturanye na nyirayo Corinne Fesseau, ku kirwa cya Oléron.

Uyu muryango watanze ikirego mu rukiko ushinja iyi nkoko kuwusakuriza, ariko Corinne Fesseau nyir’iriya sake akavuga ko ikora nk’ibyo izindi sake zose zikora, bityo akaba asanga uburyo ibika nta kidasanzwe kirimo, akaba nayo turufu abari bamwunganiye mu rukiko bari bitwaje, inabafasha gutsinda urubanza.

Nyuma y’amezi abiri hategerejwe ibizava mu mwanzuro w’urubanza iyi sake yaregwagamo, byarangiye urukiko rwanzuye ko ikirego cyaregwagamo Maurice nta shingiro gifite.

AFP yavuze ko iyo Corinne Fesseau atsindwa ruriya rubanza, yari gutegekwa kwimuka kuri kiriya kirwa cyangwa agashaka uburyo ki yatuma isake ye idakomeza kubika isakuriza abaturanyi.

Nyuma yo kuregwa mu rukiko guskuriza abaturanyi, isake yitwa Maurice yatsinze urubanza
Corinne Fesseau nyir’ Isake yitwa Maurice

Icyakora kuba yatsinze urubanza, ngo byatumye ahabwa impozamarira ingana n’ama-euro 1,000 (ni ukuvuga agera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda) ayihawe n’abo bari bamureze, nk’uko umwunganizi we mu mategeko yabitangaje.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU