Albert Nabonibo, Umuhanzi uririmbo indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana avuga ko yahuye n’imbogamizi nyinshi nyuma y’aho atangarije mu ruhame ko ari umutinganyi harimo gutukwa no kweguzwa ku kazi.

Nzi neza ko mu rusengero harimo abatinganyi bagenzi bange

Mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) cyitwa Thomson Reuters Foundation, Nabonibo yavuze ko atitaye ku bantu nk’aba barimo inshuti ze, abakunda ibihangano bye barimo n’abo ku mbuga nkoranyambaga, bose bamututse.

Avuga ko byose yabikoze mu buryo bwo kwimakaza ukuri, akaba ashishikariza n’abandi kutabaho mu binyoma.

” Ndabizi bamwe mu bafana bange bazagenda ariko ntabwo nzacika intege. Nzi neza kandi ko hari abazaguma mu ruhande rwange. Intego yyange ni ukuvugisha ukuri.” Albert Nabonibo mu nkuru ya Reuters.

Albert Nabonibo yabwiye Reuters ko kuva yatangariza mu ruhame ko ari umutinganyi, hari inshuti ze zahagaritse kongera kuvugana nawe, abo mu muryango we bamubaza impamvu yishyize ku karubanda. Aho yakoraga ho ngo baramwirukanye, bamubwira ko atujuje ibisabwa umukozi w’umwuga.

Mu Rwanda nta tegeko rihana umuntu wemera cyangwa se ukora ubutinganyi. Ingaruka zabwo ziboneka mu matorero, aho bahitamo guhagarika umuyoboke; ntazongere kugaragara mu bikobwa byayo. Ikindi ni ugutakaza inshuti n’akazi  bitewe no kutemera uwo muco nk’uko byagenze kuri uyu muhanzi.

Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko uburenganzira bwa Albert Nabonibo no kwishyira ukizana bigomba kubahirizwa, bityo azarindirwa umutekano.

Yakuriye mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, asengera mu itorero rya Pentekote (ADEPR). Avuga ko muri iri torero bamwanga cyangwa bamwemera, hari abandi bameze nkawe.

Ati ” Itorero rizanyemera cyangwa ribireke ariko icyo nzi neza ni uko mu rusengero harimo abafite imigirire nk’iyange (abatinganyi).” Nabonibo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU