Mu gihe uruganda rw’urwenya [comedy] rukomeje gutera intambwe ishimishije mu bikorwa bitanga imyidagaduro, haje indi Film nshya y’uruhererekane yitwa ‘Nzogera’ nayo izanye udushya twinshi tuzajya duha umunezero abazajya bayireba.

Ibikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda birimo kugenda byaguka mu buryo butandukanye. Muri make, Ibikorwa by’umuziki, umupira, filime, imbyino, ikinamico n’ibindi sibyo byonyine bigifasha abanyarwanda kwishimisha. Kuri ubu, abakunda Film zo gusetsa (Comedy) nabo bakomeje gushyirwa igorora bitewe nuko abazwiho gusetsa batagisiba gushyira hanze ibikorwa bishimisha abakunzi babo.

Nzogera ni film nyarwanda ikozwe mu buryo bwa comedy ariko ikubiyemo n’amasomo abantu bahura nayo mu buzima bwa buri munsi muri sosiyete nyarwanda. Kugeza magingo aya, Nzogera ni Film iri kunyura ku rubuga rwa youtube “NZOGERA TV SERIES” bikaba biteganywa ko mu minsi iri imbere izajya ica no kuri amwe mu ma televiziyo ya hano mu Rwanda.

Jay Planet uyobora iyi Film yabwiye umunyamakuru wa Touchrwanda ko yishimira kuba yarahawe amahirwe yo kuyobora iyi Film, ni mu gihe Producer Ndakize Paul we ashimangira ko zari inzozi ze kuzatunganya Film inezeza abantu, ikanatanga ubutumwa bw’umwihariko.

Kuri ubu, ‘Nzogera‘ ifite abakinnyi b’ingenzi batatu aribo Mugisha Guevara uzwi nka Nzogera, Manzi Fiacre uzwi nka Gapeli, ndetse na Ndahiro Emmanuel uzwi nka Deo.

Jay Planet niwe uyobora amashusho y’iyi Film

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU