Muminsi ishize nibwo Pasiteri Mboro wo mu gihugu cya Zambia yatangaje ko agiye mu masengesho adasanzwe yo gusabira abakobwa bazwi nk’indaya zihenze (slay queens) abasabira ubwigenge, kuri ubu yasoje ayo masengesho.

Pasiteri Mboro yasoje amasengesho yo gusabira indaya zihenzwe zizwi nka Slay Queens

Pasiteri Mboro umenyerewe mu dushya twinshi mu rwego rwo gusabira abayoboke bo mu rusengero rwe, ubwo yavugiraga kuri TshisaLIVE muri kino cyumweru dusoje, yasobanuye neza ko yatangiye gusengera aba bagore mu rwego rwo kugaragaza ndetse no kubasabira gusubizwa indangagaciro za kimuntu aba bagore bamburwa bitewe nuko bafatwa mu muryango.

Yagize ati “barababazwa cyane, bakoresha ubumuntu bwabo kugirango babashe kubona Imyenda imisatsi ndetse n’imodoka biturutse ku bagabo, babaho mu buzima bw’indaya zihenze kugirango babashe kubona bino byose ariko ntibabashe kugaragaza byibuze ishuro imwe igiciro cy’agaciro kuri roho yabo baba bagurisha ku bantu.”

Murazi babaho ariko mu gucunaguzwa, Pasiteri Mboro yavuze ko abagabo babona abagore bameze nkabangaba nk’ abaciriritse ndetse nkabatagira agaciro

Mfite umubare munini wa saly queens baza mu rusengero bitabiriye amasengesho yo kubohorwa. Baba biyumva nkaho nta numwe ubakunze bigatuma bagaragara nkaho badafite ubwisanzure. Aba bagore benshi bagwa mumutego wa slay queen ariko ntibaba bazi ingaurka nyinshi zibyihishe inyuma

Pasiteri Mboro yatangaje kandi ko atari abagore bose bameze nkabangaba, kubwibyo bamwe ntago babikora kubera amafaranga cyangwa se imibereho yaza slay queens, aho  yagize ati  “Abagore baremwe mu ishusho y’Imana ni abumwihariko ntago bagurishwa ntago ari ibikoresho by’imibonano mpuzabitsina.”

Uyu mu pasiteri yasobanuye ukuntu yakiriye amafoto kuri whatsapps aturutse kuri aba baslay queens barira binginga cyane bashaka ubufasha bw’amasengesho. Nabasengeye mu ibanga ryabo kuko bamwe muri bo ntago bari bisanzuye kuba bagaragara hanze

Pasiteri Mboro yasabye abayoboke gukuramo amakariso bakayereka malayika wo mw’ijuru

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU