Perezida Paul Kagame abinyujije kuri Twitter yijeje Kamali ko agiye gukurikirana ikibazo cye nyuma yuko akubitiwe mu ruhamwe n’umushoramari akaba n’umuyobozi wa Goodrich TV.

Perezida Kagame yijeje gukurikirana ikibazo cy’umukobwa wakubitiwe mu ruhame na nyiri Goodrich TV

Mu ntangiro za Nzeri 2019, nibwo Kamali yanditse kuri Twitter ubutumwa buherekejwe n’amashusho yafashwe na kamera yo mu nyubako avuga ko Dr. Habumugisha yamukubitiyemo mu ruhame, abimenyesha Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ariko ngo “hashize amezi abiri atarahanwa.”

Nyuma yo kumara amezi abiri atarabona ubufasha nk’uko yabitangaje, Kamali yifashishije urukuta rwe rwa Twitter ashyiraho ubu butumwa agaragaza ko amenyesha inzego zitandukanye zirimo n’Umukuru w’Igihugu.

Mu gusubiza uyu mukobwa, Umukuru w’Igihugu yagize ati “Turabikurikirana tumenye icyabaye tunafate imyanzuro ya ngombwa. Biratunguranye niba RIB. Ni gute itakoze ibyagombaga gukorwa?”

Mu mpera z’icyumweru gishize Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwamaze kwakira Dosiye ya Dr Habumugisha ndetse yatangiye gukurikiranwa kuri iki cyaha ashinjwa cyo gukubitira umuntu mu ruhame.

Icyo gihe, Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, yagize ati “Gukubita umuntu mu ruhame harimo no kumutesha agaciro kandi bihabanye n’umuco wacu, ndetse ni ingeso mbi.”

Yakomeje agira ati “Amategeko abereyeho gukosora abantu bitwara batyo kugira ngo uwakorewe icyaha agirire icyizere ubutabera, kuko bugomba kumurengera bumusubiza icyubahiro mu gihe uwakoze icyo cyaha akurikiranywe. Kubaza ibyo wakoze ni imwe mu nkingi zikomeye igihugu cyacu cyubakiyeho.”

Kamali mu kiganiro yagiranye n’Igihe yavuze ko ariya mashusho yashyize kuri Twitter yafashwe ku wa 16 Nyakanga 2019 ubwo bari mu nama mu nyubako ya M. Peace Plaza aho Goodrich TV ikorera.

Icyo gihe ngo umukobwa bakorana yarimo avuga ku makosa y’abayobozi barimo Dr Francis, uyu mugabo akeka ko Kamali ari gufata amashusho akoresheje telefoni niko guhaguruka amwuka inabi.

Ati “Twari kumwe mu nama n’abandi, arahaguruka anyambura telefoni, ankubita urushyi aranantuka. Yatekereje ko nari ndimo gufata amashusho.”

Kamali avuga ko ikibazo cye kirimo gukurikiranwa kandi icyo yifuza ari uguhabwa ubutabera. Ku wa Kane w’icyumweru gishize nibwo Dr Habumugisha yatawe muri yombi, dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha ku munsi ukurikiyeho, aho akurikiranyweho icyaha cyo gutuka no gukubitira umuntu mu ruhame.

Uyumugabo icyaha kiramutse kimuhamye ingingo ya 121 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU