Rocky Kirabiranya ni umwe mu basore bakora kazi ko gusobanura filme bamaze kwigarurira imitima y’abatari bake hano mu Rwanda , uyu mugabo arashinjwa n’umuhanzi ukiri muto Cedu Laxor muri muzika nyarwanda kumwambura amafaranga ye.

Rocky Kirabiranya arashinjwa ubwambuzi

Uyu musore ushinja Rocky yadutangarije ko mu minsi ishize uyu mugabo yamusabye ko yamwandikira indirimbo ndetse banasezerana ko azamuha amafaranga akanayiririmbamo ariko imaze gukorwa uyu Cedu ntiyegeze abona ibyo yasezeranyijwe byose ahubwo yisanze yakuwemo kandi indirimbo ariye

Uyu mwana iyo muganira ubona koko yaratewe agahinda  n’uyu umusobanuzi wa filime  aho yivugira ko  Rocky ubwo yamusangaga muri Studio aho yari yagiye gukorera yumvise indirimbo ye ari nziza amusaba ko hari ibintu bahinduramo maze we  bakamuha amafaranga na nyuma yazajya hanze mu buryo bw’amashusho akaba yazaba umwe mubazayajyamo .

Yagize ati “uburiganya bw’umwe mu bantu bazwi hano mu Rwanda, Rocky Kirabiranya yansanze muri studio nsanzwe nkoreramo ya Ndavo Record, nari ndimo nkora indirimbo, yari kumwe n’abagenzi be barambwira ngo twakunze iyo ndirimbo none wahinduramo aho kuvuga ku mukobwa ukavuga ku muhungu.”

Yakomeje agira ati “nari namaze gukora record, beat namaze kuyandikira, bansaba kuyindura nkabyishyurirwa, ntiyabinyushyurira, nyuma arambwira ngo basi wenda uzahembwa kuba uzahuriramo n’abahanzi bakomeye ndabyemera. Nari kwishyurwa ibihumbi 10 nkanariramba inyikirizo.”

Avuga ko indirimbo yaje gukorwa mu buryo bw’amajwi ahuriyemo n’abandi bahanzi harimo Aime Bluestone, Mukadaff, Generous 44 na King Lewis.

Iyi ndirimbo yakozwe yitwa ’Papa Cyangwe’, nyuma yo gusohoka mu buryo bw’amajwi, yatunguwe no kumva bamubwira ngo azane amafaranga ibihumbi 20 kugira ngo ajye mu mashusho y’indirimbo.

Uyu muhanzi wari wabwiwe na Rocky ko igihembo ari ukugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo, nyuma ngo Rocky yasanze Cedu Laxor atajya mu mashusho y’indirimbo arimo abahanzi bakomeye nta n’igiceri yishyuye, byatumye amubwira ko agomba kwishyura ibihumbi 20.

Nyuma uyu muhanzi yasanze nta mpamvu yo kwishyura ayo mafaranga ahitamo kubireka kuko yumvaga batafata amashusho atarimo kuko ni we waririmbaga inyikirizo ndetse n’agace gatangira indirimbo n’akayisoza, nyuma yatunguwe no kubo indirimbo yarasohotse we atarimo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU