Imwe muri Laboratwari zikorerwamo ubushakashatse ku ndwara zirimo agakoko gatera sida (HIV), Smallpox ndetse n’icyorezo cya Ebola mu gihugu cy’Uburusiya yaturikiyemo icupa rya Gaz rishwanyaguza iyi nyubako.

Russia: Laboratwari ikorerwamo ubushakashatsi kuri virusi za Ebola, HIV na Smallpox yaturikiyemo gaze

Kuri uyu wa Kabiri nibwo ikinyamakuru Dailmail cyavuze ko laboratwari yitwa State Research Centre of Virology and Biotechnology iherereye muri Seribiya yaturikiyemo gaze yari iyiteretsemo mu igorofa ya 5 maze hangirikamo byinshi.

Ubuyobozi bwiyi Laboratwari izwi nka Vector bwasohoye itangazo rivuga ko bahuye n’inkngi y’umuriro yatewe n’icupa rya gaz ryari riri mu nyubako bakoreramo ubu bushakashatsi ngo aho iyi nkongi yafashe amagorofa 5 agize iyi nyibako bakoreramo.

Gusa ngo ibi bikiba bitabaje abashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro nabo bahagoboka mu gihe gito bahita bazimya iyo nkongi ngo yari itangiye kwangiza bimwe mu bikorwa bibera muri iyi laboratwari .

Ngo si ubwambere iyi nyubako ibereyemo ibintu bimeze gutya ngo kuko ahagana mu mwaka wa 2004 nibwo uwitwa Antonina Presnyakova yitabye Imana azize gucikwa akitera urushinge rwarimo virusi itera Ebola ngo uyu yahise apfa mu gihe gito, gusa ngo kubw’amahirwe ibyo ntibyongeye kuba , ikindi ngo nubwo iyi nzu yatewe n’inkongi ya gaz ngo ntagikuba yaciye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU