Umukinnyi wa Filime Rwasa uzwi muri sinema nyarwanda yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK azize indwara yitwa ‘Cardiac Arrest Code Blue ‘ nkuko byatangajwe n’umuganga wamwitagaho.

Rwasa uzwi muri Filime Nyarwanda yitabye Imana  [ INKURU IRAMBUYE ]
Denis Nsanzamahoro uzwi nka Rwasa
Denis Nsanzamahoro uzwi nka Rwasa ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda wamenyekanye muri filime yanamwitiriwe yitwa ‘Rwasa’ ndetse n’izindi ziirmo iyo yakiniye hanze y’u Rwanda yitwa “The Last King of Scotland”

Iyi filime ni imwe mu zikomeye yakinnye aho yari kumwe n’ibyamamare muri cinema nka Forest Whitaker ari nawe ukina ari Idi Amin, na Kerry Washington ukina ari umugore we.

Amakuru agera kuri Touchrwanda aravuga ko uyu mugabo atagihumeka umwuka w’abazima kuko yitabye Imana azize indwara ya’Cardiac Arrest Code Blue ‘ nkuko twabitangarijwe n’umuganga yamwitagaho ndetse aya makuru yemejwe n’umwe mu mu bo mu muryango we.

Uyu muganga witwa Kayitare yatubwiye ko iyi ndwara yaCardiac Arrest Code Blue ‘ ituma umutima utera cyane amaraso agacike inege ari nayo yamuhitanye.
IMANA IMWAKIRE MU BAYO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU