Salongo yavuze ko ibyo yakoze agendera ku gataro yashakaga kwereka abanyarwanda imbaraga ze gusa ngo nanubu ntibabyemeye gusa ngo we ntacyo bimutwaye.

Salongo uherutse kugaragara agendera ku gataro yavuze impamvu atageze kure

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo, ukomoka mu Karere ka Bugesera azamuka ku gataro gusa ntarenge umutaru.

Bamwe mu babonye ayo mashusho biyumvishije ko ibi bintu bitabaho ndetse abandi babishyira mu gutebya bavuga ko iriya ari montage bakoze.

Amashusho yashyizwe kuri imwe kuri Televiziyo zikorera kuri Youtube yemereye umunyamakuru ko agiye kugendera ku gataro ndetse ngo yashakaga kwereka n’abantu bajyaga batabyemera ko ko ari ukuri gusa icyatangaje benshi nuko uyu mugabo kugera kure.

Yabanje kumubwira ati “Ibi ni ibintu njyewe nshobora gukora, bindimo kandi nzi, ubu ngiye kuzamuka, iyi ni vora, iyi nkoni yanjye ni vora[Avuga yicaye mu gataro], izi mbaraga zigiye kuruzamura aho ndibugarukire simpazi [Urutaro rutangira kuzamuka mu kirere]”.

Ako kanya yarazamutse ahita asubira hasi atageze kure, kuri ubu avuga ko icyatumye atagera kure aruko abantu kuva cyera batigeze bemer imbaraga ze

Ati “Abantu benshi bateye impaka nyinshi kuri biriya bintu nakoze, bamwe bavuga ko atari byo, ubundi se abantu bazemera ryari? Njyewe sinzi uko abantu bateye ariko njyewe ntacyo nakongeraho.”

Arakomeza, ati “Gusa icyambabaje ni cyakindi nakoze kigasa nk’aho cyanga, nazamutse nkagaruka hasi [Araseka] abantu babigizeho ikibazo bazi ahari ko imbaraga zicitse ariko buriya iyo ufite imbaraga eshanu hakaburamo imwe, baravuga ngo amashyiga atatu ngo habuzemo rimwe ntabwo twarya, buriya rero hari habuzemo ishyiga rimwe inkono yanga gutogota ngo ishye neza, iyo ishya neza nari kugenda mukambura.”

Asoza avuga ko ibyo akora Atari umurozi cyangwa se umupfumu ngo ibyo akora ni nkuko abandi bajya mu ishuri bakiga bagasubira inyuma ibyo bize bakabishyira mu bikorwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU