Sandrine Imanishimwe w’imyaka 21 y’amavuko wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) yabonetse yapfuye aho bikekwa ko yishwe n’abantu bataramenyekana.

Sandrine Imanishimwe wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda yabonetse yishwe

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru taliki 08 Nzeri, 2019, nibwo umurambo w’uyu mukobwa Imanishimwe wabonywe n’abanyeshuri bahiga, hafi y’inyubako yitwa KIST 4, hafi y’amacumbi.

Abakobwa babiri bari batashye basanga agaramye mu kayira kava kuri iriya nyubako kagana ku macumbi.

Bivugwa ko nyakwigendera Sandrine Imanishimwe w’imyaka 21, yakomokaga mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, yigaga mu mwaka wa mbere mu ishami ry’Ubutabire (Biochemestry), ngo yari yatashye ubukwe bw’umwe mu barimu bwabereye kuri SOS mu Murenge wa Kacyiru.

Ababonye umurambo bavuga ko wari ufite igikomere kinini inyuma ku mutwe, hakaba hari amakuru avuga ko bishoboka ko yiciwe ku ruzitiro rwinjira mu kigo k’iriya Kaminuza ariko umurambo ugaterurwa ugashyirwa mu kigo imbere aho bawusanze.

Ifoto ya nyakwigendera aryamye hasi yapfuye imugaragaza yambaye ikoti ry’umukara, ijipo ndende ifite amabara nk’ay’ingwe, hejuru yambaye umwenda ufata amabere bita ‘soutien gorge.’

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yemeje aya makuru ndetse avuga ko abashinzwe ubugenzacyaha batangiye iperereza ku rupfu rw’uyu mukobwa.

Umurambo we wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU