Itsinda Silver Beat n’itsinda ryashinzwe n’icyamamare mu kubyina Sherrie Silver rigizwe n’abana ba banyarwanda bamaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda kubera imibyinire yabo rizabyina mu nama ya Goalkeepers izabera muri Amerika.

Sherrie Silver agiye gutwara itsinda Silver Beat rimubyinira kwitabira inama muri Amerika

Mu kiganiro  n’umunyamakuru wacu umwe mu basore  bagize  iryo tsind ayaduhamirije ko mu mperza z’iki cyumweru  tariki ya 20  Nzeri 2019 aribbwo bazahaguruka hano I Kigali  berekeza mu mugi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe  z’Amerika  aho bazitabira  inama ya  Goalkeeppers aho bazafasha umunyarwandakazi Sherrie Silver azabyina  muri iyo izitabirwa na bamwe mu banyacyubahiro bazaba bayitabiriye.

Goalkeepers ni inama ngarukamwaka yatangijwe mu 2017 na Bill & Melinda Gates Foundation mu rwego rwo kugira uruhare mu kugera ku ntego zigamije iterambere rirambye [Global Goals for Sustainable Development] umuryango w’Abibumbye wihaye kugeraho mu 2030.

Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya gatatu izaba kuva tariki 24 kugera tariki 25 Nzeli 2019 aho izitabirwa n’abantu bakomeye ku Isi mu ngeri zitandukanye.

Barimo umuherwe  Bill Gates n’umufasha we Melinda Gates, Minisitiri w’Intebe wa New Zealand, Jacinda Ardern, Umunyamabanga Wungirije wa ONU, Amina Mohammed, umuhanzikazi Sona Jobarteh ukomoka muri Gambia n’abandi.

Sherrie Silver agiye gutwara itsinda Silver Beat rimubyinira kwitabira inama muri Amerika

Iyi nama kandi izitabirwa n’umubyinnyikazi ukomoka mu Rwanda Sherrie Silver aho azaba ari kumwe n’itsinda ry’ababyinnyi yashinze mu Rwanda ryitwa Silver Beat aho bazabyinira imbere y’abakomeye bazaba bari i New York.

Ubwo Sherrie Silver yaherukaga mu Rwanda yafatanyije n’aba babyinnyi mu gitaramo cyo “kwita Izina” cyabereye muri Kigali Arena aharirimbiye umuhanzi Ne-Yo muri Amerika, Meddy n’abandi.

Sherrie Silver ni umubyinnyi wabigize umwuga umaze kubaka izina ku Isi. Mu mwaka ushize yegukanye igihembo cya MTV Music Video Awards abikesha imbyino yashyize mu mashusho y’indirimbo This is America ya Childish Gambino.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU