Mu minsi ishize hano hanze hasohotse inkuru ivuga ko umuhanzikazi Asinah yashatse gusenyera Riderman bigeze kuba mu rukundo imyaka umunani yose ubu baba badacana uwaka nyuma yo kumva ko ayo makuru.
Nyuma yo kubona iyo nkuru ivuga ko uyu muraperi yatagaje ko Asinah yifuje kumusenyera urugo twifuje kumenya byinshi kuri ayo makuru twegera Asinah adutangariza byinshi kuri ayo makuru.
Asinah yagize ati “ayo makuru narayumvishe ko umusaza ngo yaba yatangaje ko nifuje kumusenyera ariko mu by’ukuri iyo nkuru siyo kuko mu buzima busanzwe nta kibazo nigeze ngirana na Riderman ahubwo abavuze ko yavuze ko nifuza kumusenyera sinzi icyo bari bagamije kuko nkimara kubimenya bamwe mu nshuti zanjye bampaye link y’icyo kiganiro amahumbezi yakoreye muri RBA ndacymva cyose nsanga nta hantu nahamwe yigeze avuga izina ryanjye.”
Yakomeje agira ati naratunguwe cyane kumva bivugwa ko nshaka gusenyera Riderman, nibaza n’impamvu uwanditse iriya nkuru yahisemo gukuramo uwo Riderman yavuze agashyiramo izina ryanjye niba yaragiraga ngo agera kuki kugeza ubu ntago ndumva icyo yari agamije.
Asinah yatubwiye kandi ko we na Riderman bafitanye indirimbo, izasohoka mu cyumweru gitaha, bari bayise Bombe ariko bumvishe hari abandi bazanye isa nayo biba ngombwa ko bo bayita Turn Up.
Ku kijyanye niba hari amafaranga yishyuye kugira ngo indirimbo ikorwe, yanze kugira byinshi abivugaho, ariko ashimangira ko akazi gakomeje ahubwo yasabye abafana be ko bakwitegura iyo ndirimbo