Umuhanzi Mugwaneza Lambert uzwi  nka Social Mula, yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bo ku mugabane wa Afurika bahatanye mu irushanwa ry’umuziki ya ‘Prix Decouverte 2019’, ritegurwa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).

Social Mula ku rutonde rw'abahanzi 10 bahatanira ibihembo bya Prix Decouverte 2019

Social Mula yanditse ku rukuta rwa instagrama asaba gushyigikirwa ‘Prix Decouverte’ ikongera gutaha mu Rwanda. Yagize ati:

Bantu Banjye nejejwe no kubamenyesha ko nagize amahirwe yo kuba nahatanira igihembo Cya #prixdécouverte2019 nkaba mbasaba kumba hafi. Kunshyigikira (gutora) ni ukujya kuri web ya prixdécouverte.com kikongera gutaha iwacu mu rw’imisozi 1000. Murakoze cyane.

Social Mula ahatanye na Bebe Baya (Guinée), Celine Banza (RDC), Cysoul (Cameroun), Lydol (Cameroun), Nasty Nesta (Bénin), NG Bling (Gabon), Yann’Sine (Maroc) na Zonatan (Île Maurice).

Guhera kuri uyu wa 16 Nzeli 2019 umuhanzi uhatanye muri iri rushanwa ushobora gutangira kumuha amahirwe unyuze kuri www.prixdecouvertes.com.

Umuhanzi uzegukana iki gihembo azamenyekana ku wa 07 Ugushyingo 2019 nyuma y’isuzuma rizakorwa n’Akanama Nkemurampaka kagizwe n’abahanzi b’amazina azwi nka: A’Salfo, Charlotte Dipanda, Tiken Jah Fakoly, Fally Ipupa, Josey, Angélique Kidjo, Youssou N’Dour, Oumou Sangaré and Singuila.

Iri rushanwa rimaze gutwarwa n’abahanzi b’amazina azwi muri Afurika ritegurwa n’Umuryango w’abavuga ururimi rw’Igifaransa (Institut Français) ku bufatanye na Unesco.

Umwaka ushize ‘Prix Decouverte 2018’ yegukanwe n’umuhanzi Yvan Buravan w’imyaka 22 y’amavuko.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU