Nyuma y’aho hagaragariye amashusho ya The Ben ari kumwe na Zari yamusuye, bamwe batangiye gukeka no guhwihwisa ko aba bombi baba bari mu rukundo, ariko The Ben yabakuriye inzira ku murima abyamaganira kure.

The Ben yavuze ku rukundo rumaze iminsi ruhwihwiswa hagati ye na Zari nyuma yuko amusuye iwe muri Amerika

Nta minsi myinshi ishize Zari wahoze ari umugore wa Diamond agiye gusura The Ben iwe mu rugo, aho byagaragajwe n’amashusho uyu muhanzi yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Nyuma yo kubona amashusho y’aba bombi bari kumwe, bishimye, bari mu nzu imwe basubiramo indirimbo ya The Ben aherutse gushyira hanze yitwa Vazi, abantu bagatangiye kuvuga ko Zari yaba yarigaruriye umutima wa The Ben bakaba bari mu rukundo, ariko The Ben yahakanye iby’urukondo rwabo anavuga uko byagenze ngo bahure.

The Ben usanzwe atuye i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko asanzwe aziranye na Zari, ari nabyo byatumye ubwo bahuraga bafata amashusho bari kumwe.

The Ben yavuze ku rukundo rumaze iminsi ruhwihwiswa hagati ye na Zari nyuma yuko amusuye iwe muri Amerika

Yagize ati “Njye muri Uganda mpafite abafana benshi, umwe muri abo bafana ni Zari, kenshi yagiye anyereka ko ari umufana wanjye. Ni umuntu uzwi cyane nanjye narabyishimiye.

Twajyaga tuganira ku mbuga nkoranyambaga, dukomeza kuvugana no kuri telefoni ariko tutarahura, urumva hari inama y’abantu bo muri Uganda yaberaga hano. Agiye kuza yamenyesheje ko aje inaha, ambwira ko bishobotse twazahura.”

Ku bivugwa ko yaba ari mu rukundo rw’ibanga na Zari,The Ben yagize ati “Oya rwose ntabwo dukundana, twahuye nk’abantu bamaze kuba inshuti kandi yari yaje aho ntuye, byatumye tubonana ariko kubonana na we ntabwo bivuze ko dukundana, si byo rwose! Ni inshuti yanjye, ni umufana wanjye ariko ntabwo dukundana.

Yansabye ko duhura tukaganira nk’abantu baziranye ariko batarahura, bityo mubwira aho ntuye araza aransura turaganira, hanyuma aza gusubira muri gahunda ze.”

The Ben yaramwemereye amurangira aho atuye , Zari arahamusanga , baraganira ndetse baranasangira. Ibyo kuvuga ko bakundana The Ben yavuze ko atari ukuri.

Aya niyo mashusho yatumye benshi bacika ururondogoro:

 

View this post on Instagram

 

🐅💤 #VAZI 🔥

A post shared by THE BEN (@theben3) on

Mu minsi ishize ni bwo byavuzwe ko Zari yakoze ubukwe ariko kugeza magingo aya umugabo we yamugize ibanga binatuma hari abavuga ko ubukwe Zari avuga yakoze ari ubwa baringa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU