Tiwa Savage yanditse ubutumwa avuga ko atagikoze igitaramo yari kuzaririmbamo muri Afurika y’Epfo kubera impamvu z’umutekano w’iki gihugu.

Mu gihugu cya Afurika y’Epfo kuri ubu hari kuvugwa inkuru y’umutekano mucye uri guterwa n’abanyagihugu aho bari guhohotera abimukira baturutse mu bindi bihugu babaziza ko bageze kuri byinshi byiza kandi ari abanyamahanga.

Ibi byahuriranye n’igitaramo umuhanzikazi Tiwa Savage yari afite aho yari kuzitabira iserukiramuco ryateguwe na DSTV ryari kubera mu mujyi wa Johannesburg ho muri Afurika y’Epfo.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter ye yagize ati” Nanze kureba ibiri gukorera bagenzi banjye muri Afurika y’Epfo [..] kubw’izo mpamvu nafashe umwanzuro wo kutazaririmba mu iserukiramuco rya DSTV,”

Yaboneyeho kuvuga ko iki gitaramo cyari kuzaba taliki ya 21/10/2019 ,aboneraho kuvuga ko ari gusengera imiryango  yagizweho ingaruko niyi myigaragambyo.

Mu Mujyi wa Johannesburg, ibikorwa byo kurwanya abanyamahanga bikomeje kuvuza ubuhuha, aho amaduka yabo arimo gusahurwa, imodoka zigatwikwa ndetse bagakorerwa ihohoterwa.

News 24 yanditse ko ‘ibyo bikorwa by’urugomo byabayeho nyuma y’ikivunge cy’abantu amagana bakoze urugendo rw’amaguru mu gace k’ubucuruzi ka Johannesburg babwira abanyamahanga ngo bagende. Bibasiraga amaduka bakeka ko ari ay’abanyamahanga’.

Umuvugizi wa Polisi ya Afurika y’Epfo, Dlamini yabwiye Al Jazeera ko n’ibikorwa by’abanyafurika y’Epfo byibasiwe kuri uyu wa Kabiri.

Ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Democratic Alliance, rivuga ko ibi bikorwa biterwa n’ubukungu butifashe neza aho miliyoni zirenga 10 z’abanyafurika y’Epfo, badafite imirimo.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), Mouss Faki Mahamat, yanenze bikomeye ihohoterwa rikomeje gukorerwa abanyamahanga baturuka mu bindi bihugu bya Afurika baba muri Afurika y’Epfo, ririmo gusahura no kwangiza imitungo aha yaboneyeho kubabwira ko biraza gukemuka.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU