Umukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Donald Trump yemeje ko Hamza Bin Laden, umuhungu wa Osama Bid Laden yiciwe mu gitero (operation) cyabereye muri Afghanistan.

Trump yemeje urupfu rw’ikihebe Hamza Bin Laden

” Hamza Bin Laden,  umwe mu bakomeye mu mutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, akaba n’umuhungu wa Osama Bin Laden yiciwe mu gitero cy’Amerika cyari kigamije kurwanya imitwe y’iterabwoba  mu karere ka Afghanistan na Pakistan.” Ubu ni ubutumwa bw’Ingoro Yera (White House).

Muri Kanama ni bwo hasakaye inkuru y’uko Hamza wari umuyobozi wa Al Qaeda yishwe n’igisirikare cy’Amerika mu myaka ibiri yashize ariko mu buryo budasobanutse. Ikinyamakuru New York Times cyavuganye n’abayobozi babiri bakomeye (amazina yabo ntiyatangajwe) muri iki gihugu ariko, bemeza aya makuru ariko ntibigeze basobanura uko yishwe.

Hamza yari afite imyaka ibarirwa muri 30, akaba yari umwana wa 15 muri 56 Osama yabyaye. Ubwo se yicirwaga mu gitero cy’igisirikare kidasanzwe (special forces) cy’Amerika mu 2011, Hamza yaramusimbuye, arahirira kumuhorera.

Sky News ivuga ko byakekwaga ko Hamza yari hagati ya Afghanistan na Pakistan. USA yari yarashyizeho amafaranga miliyoni 1 y’amadolari, ikazayaha umuntu uzaranga Hamza wafatwaga nk’ikihebe gikuru.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU