Mu gitaramo cyari gitegerejwe na benshi cyagaragayemo udushya twinshi turimo nko kuba kitabiriye cyane , Meddy yanenzwe n’abafana be nyuma yo kuza akaririmba indirimbo 4 n’izabandi kandi afite nyinshi zikunzwe ,benshi bashakaga kugurira amatike ku munsi w’igitaramo byageze saa 8 zimwe mu tike za make zashije.

Udushya mu gitaramo cya Ne-Yo, Ubwitabire bwari bwinshi, Meddy yanenzwe

Kuri uyu wa gatandatu nibwo habaye igitaramo cyo kwita izina cyari cyatumiwemo icyamamare Ne-Yo ukomoka muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika aho yarafatanyije n’abahanzi nyarwanda barimo Bruce Melody Melody,Riderman,Charly na Nina,na Meddy.

Iki gitaramo nanone ktabiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye bari baje mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi 25 aho uyu muhango wabereye I Musanze mu Kinigi.

Itsinda rya Charly na Nina niryo ryabimburiye abandi bahanzi kujya ku rubyiniro baririmbye indirimbo zaryo ryise “Zahabu”, “Nibyo’’, “Agatege” n’izindi. Banyuzamo bakaganiriza abitabiriye igitaramo cyabo bati ‘mumeze neza?’

Aba bahanzikazi bakurikirwe na Bruce Melodie mu ndirimbo yakoranye na Sunny bise ‘Kungola’ ikundwa na benshi muri iki gihe. Yitereraga mu bicu avuga ngo ‘simbuka’ maze abakunzi be bagasimbukana nawe.

Yakurikijeho iyo yise “Ntundize”, “Complete Me”, “Tuza”, “Umuhungu wa Muzika” ye na Fireman, “Twarayarangije”, “Ama G The Black’’ ye na Jay C, ’‘Ikinya’’, “Nta Kibazo” yakoranye n’abandi bahanzi mu gihugu.

Uko Bruce Melodie yasozaga indirimbo yakomerwaga amashyi y’urufaya yerekana ko yishimiwe mu buryo bukomeye.

Ahagana saa 21:45 nibwo Umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] yinjiye ku rubyiniro. Uyu muhanzi aje indirimbo yitwa “Inyuguti ya R” yahagurukije umubare munini w’abateraniye muri Kigali Arena.

Riderman yaserutse imbere y’abakunzi ba muzika agaragiwe n’Umuraperi Siti True Karigombe uri mu mfura zo mu Ishuri ku Nyundo.

Yakomereje ku ndirimbo yise “Umwana w’i muhanda”, “Ikinyarwanda’, “Abanyabirori” n’izindi nyinshi.

Riderman yavuze ko yaje muri iki gitaramo arembye ku buryo n’ubwo yishimiye kuririmbira abakunda ibihangano bye ariko atamerewe neza n’ubuzima bwe. Yanafashe umwanya wo kunamira Nyakwigendera Rwasa uherutse kwitaba Imana aho yafashe umwana aramwunamira.

Ahagana ku isahaya saa 22:35 nibwo umuhanzi Meddy yageze ku rubyiniro aririmba zimwe mu ndirimbo ze zirimo Slowly Nta wamusimbura aho yanyuzagamo akaririmba iza abandi bahanzi barimo Reggae Bob Marley na Redemption Song asa n’uzisubiramo. Gusa Meddy yanenzwe n’abari aho, ntibabyishimiye bitewe nuko yagiye atabaririmbiye izindi ndirimbo bakunda.

Udushya mu gitaramo cya Ne-Yo, Ubwitabire bwari bwinshi, Meddy yanenzwe

Udushya mu gitaramo cya Ne-Yo, Ubwitabire bwari bwinshi, Meddy yanenzwe

Udushya mu gitaramo cya Ne-Yo, Ubwitabire bwari bwinshi, Meddy yanenzwe

Muri uyu muhango benshi bashimishije no Kubona Nyakubahwa Paul Kagame yaje kureba igitaramo aho yafashe umwanya we akazenguruka mu bantu abasuhuza nabo bakamugaragariza ibyishimo.

Ahagana saa 11:45 nibwo icyamamare Ne-Yo cyageze ku rubyiniro aho yarategerejwe umwanya bakirimo gusuzuma ibyuma ndangurura majwi . Ne-Yo akigera imbere y’abitabiriye iki gitaramo yakiranwe ubwuzu, abenshi barahaguruka bamuha amashyi yo kumwereka ko bamuhaye ikaze mu Mujyi wa Kigali no mu Rwanda by’umwihariko.

Saa 11:55 Ne-Yo yageze ku rubyiniro ahagurutsa abantu ibihumbi bitabiriye iki gitaramo, bose bajya mu bicu barasimbuka. Yahereye ku ndirimbo “Let’s Go” yakurikijeho “She Knows” nyuma yayo aririmba “Miss Independent” aho abantu bose bamufashije bakaririmbana na we.

Muri make igitaramo cyagenze neza , ndetse kitabiriwe ku rwego rwo hejuru kuko kukwereka ko abantu bari bafite akanyamuneza nuko amatike yo kwinjira yari yashize hakiri kare aho wasangaga umubare w’abantu bayashaka hanze bari benshi cyane ubona ko byabayobewe.

REBA AMAFOTO UKO IGITARAMO CYAGENZE:

Udushya mu gitaramo cya Ne-Yo, Ubwitabire bwari bwinshi, Meddy yanenzwe

Udushya mu gitaramo cya Ne-Yo, Ubwitabire bwari bwinshi, Meddy yanenzwe Udushya mu gitaramo cya Ne-Yo, Ubwitabire bwari bwinshi, Meddy yanenzwe Udushya mu gitaramo cya Ne-Yo, Ubwitabire bwari bwinshi, Meddy yanenzwe Udushya mu gitaramo cya Ne-Yo, Ubwitabire bwari bwinshi, Meddy yanenzwe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU