Ubuyobozi bwa Polisi ya Uganda buravuga ko bwaraye butaye muri yombi abapolisi bane bakoreraga mu gace ka Jinja nyuma y’uko bashyize kuri murandasi video y’urukozasoni bafashe abantu basambaniraga mu modoka.

Uganda: Abapolisi 4 bafunzwe bazira gufata amashusho y’abasambanaga bakayishyira hanze

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Fred Enanga avuga ko bariya bafunzwe bakurikiranyweho imyitwarire idakwiriye Polisi y’igihugu.

Umwe mu bapolisi bakora mu ishami rishinzwe imyitwarire( Professional  Standard Unit, PSU) avuga ko aho kugira ngo bariya bapolisi bafate iriya video bari gukurikirana bariya bantu icyaha cyo guteza intugunda mu bantu.

Enanga avuga ko bariya bapolisi barushije kwangiza ibintu ubwo bashyiraga iriya video ku mbuga nkoranya mbaga, bigahesha isura mbi cyane Polisi ya Uganda.

Muri iriya video humvikana mo amagambo asaba bariya bantu gukomeza gukora ibyo bakoraga.

Bigaragara ko ubwo bariya bantu bagubwaga gitumo, bahise bashaka kwambara imyenda vuba vuba ariko abapolisi barababuza, bategeka kwiyambura bagakomeza ibyo bari barimo.

Bariya bapolisi kandi ngo bumvikana muri video babaza umugore imyaka ye akabasubiza ko afite imyaka 40 n’aho umusore bari kumwe akaba yari afite imyaka 20.

Enanga ati: “ Iriya video abapolisi bari buyitwaze mu bushinjacyaha aho kugira ngo bayikwirakwize ku mbuga nkoranya mbaga.”

Uganda: Abapolisi 4 bafunzwe bazira gufata amashusho y’abasambanaga bakayishyira hanze

Avuga ko iriya video bayifashe taliki 7, Nzeri, 2019 ni ukuvuga ku Cyumweru kibanziriza igishize.

Ubu bafungiye i Kampala aho bazitaba akanama gashinzwe imyitwarire kayobowe na Senior Commissioner of Police Dennis Odongpiny .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU